Digiqole ad

Rulindo igiye kubona ibitaro bisimbura ibya Rutongo byo mu 1938

Nyuma yo gusura ibitaro bya Rutongo Minisitiri w’ubuzima Dr Agnès Binagwaho atangaza ko bicyeneye gusimbuzwa ibindi bitaro kuko ibi bishaje.

Rulindo

Minisitiri w’ubuzima Dr Agnes Binagwaho avuga ko ibitaro bizasimbura ibya Rutongo bizuzura mu myaka 2 naho ibyubatse Rutongo bigakurwaho cyane ko bitakijyanye n’igihe.

Ibitarp bya Rutongo byubatswe mu gihe cy’ubukoloni mu 1938 bigamije gufasha abacukura amabuye y’agaciro, ariko kubera ubucye bw’ibitaro mu Rwanda byaje gukoreshwa nk’ibitaro bifasha abaturageaho kugeza ubu bifasha abaturage barenga 290 000 bo mu karere ka Rulindo na Gasabo.

Gusa ubuyobozi bw’akarere ka Rulindo bukaba bwari bwarasabye ko ibi bitaro byakimurwa kuko byitirirwa Akarere ka Rulindo kandi bitabaha serivise kuko byegereye Gasabo kuruta uko byakira abarulindo.

Ubuyobozi bw’Akarere bukavuga ko abaturage bava muri Rulindo bajaya kubyivuzamo bibagora kuruta uko bakoresha ibitaro bya Nemba biri mu karere ka Gakenke.

Nyuma y’igihe gito ubuyobozi bw’akarere bubisaba ntibishyirwe mu bikorwa, Minisitiri w’Ubuzima Dr Agnes Binagwaho akaba avuga ko ibitaro bishya bizubakwa mu murenge wa Ngoma mu rwego rwo kwegereza ibikorwa by’ubuzima abaturage kandi ibizubakwa bizaba bijyanye n’igihe bifite serivise zo kubaga, kwita ku babyeyi n’izindi servise z’ubuzima.

Kangwagye Justus umuyobozi w’Akarere ka Rulindo avuga ko uretse kuba ibitaro bya Rutongo biri kure y’abo bigomba gufasha, ngo ni bito ugereranyine n’ababigana impamvu akaba ari uko byubatswe cyera.

Ibi kandi bikaba byiyongeraho urusaku rubangamira abarwayi aho bamena intambi mu gucukura amabuye y’agaciro.

UM– USEKE.COM

en_USEnglish