Digiqole ad

Umuhanzi Kamichi yatunguwe n'umukunzi we EMELY DUBOIS ku isabukuru y'amavuko

Kuri uyu mugoroba kuwa 05/07/2012 niho umuhanzi Kamichi yakorewe surprise ya anniversaire n’umukunzi we EMELY DUBOIS, ahagana mu masaha ya saa tanu n’igice z’ijoro, inshuti za Kamichi ndetse n’umukunzi we zari zimaze kugera i Remera ahitwa OLYMPIADE hari akabari na Restaurant, kugirango batungure uyu muhanzi ku munsi we w’amavuko nkuko umukunzi we Emily Dubois Hollander yari yabyifuje.

Kamishi ashimira umukunzi we numunezero
Kamishi ashimira umukunzi we numunezero

Ubusanzwe uyu musore yavutse kuwa 29 z’ukwezi kwa 6 , ubusanzwe umunsi we w’amavuko wari wararangiye, gusa umukunzi we yari yabikoze ngo kugirango amwereka ko ntamunsi mukuru we amutegurira nkuko bari babimenyereye nubwo bitabujije Kamichi gusabana no gusangira n’ inshuti ze ndetse n’umukunzi we kuri uwo munsi w’amavuko.

Amwe mu magambo y’ibyishimo yatangajwe n’uyu muhanzi Kamichi yahawe ijambo maze atangira avuga ati” she is the best girlfriend in the world” akomeza ashimira abari aho, abavandimwe ndetse n’umukunzi we by’umwihariko, naho uyu mukunzi we Emily Dubois Hollander yakomeje ashimira abari aho ndetse akomeza gutungura umukunzi we aho yamuzaniye itsinda rya LIVE ry’abera ryitwa “UMVA”.

Itsinda UMVA rayryoheje karahava
Itsinda UMVA ryashimishije abantu

Iri tsinda ryatunguye abantu aho ryacuranze indirimbo kakahava abari aho bakanyurwa ndetse byagahebuzo baza gucuranga banaririmba indirimbo y’uyu musore yamenyekanye cyane yitwa AHO RUZINGIYE, byanatunguye benshi mu bari aho ndetse na Kamichi by’umwihariko.

Itsinda UMVA niryo ryasusurukije abari aho
Itsinda UMVA niryo ryasusurukije abari aho

UM– USEKE.COM tuganira na Kamichi yatangarije UM– USEKE.COM ko umukunzi we Emelly Dubois Hollander agiye gusubira iwabo muri America kuri uyu wa gatandatu w’icyumweru gitaha aho agiye gukomeza amashuli ye mu buvuzi kandi akaba adateganya kugaruka mu Rwanda.

Anitha na Vava bari bitabiriye
Anitha na Vava bari bitabiriye
Emilly umukunzi wa KAMICHI avuga ijambo
Emilly umukunzi wa KAMICHI avuga ijambo
Anitha nawe yari mubateguye iyo surprise
Anitha nawe yari mubateguye iyo surprise
Kamichi nabanyeshuli bigana hamwe n,inshuti ze
Kamichi n’abanyeshuli bigana hamwe n’inshuti ze
Kamishi numukunzi we bibyinira
Kamishi n’umukunzi we bibyinira

Kamichi yakomeje agira ati: “Nzamukumbura ndetse cyane cyane nzakumbura iminwa ye (kumusoma)”. Yongeyeho ati: “Ariko nzakomeza mukunde kandi mwubahishe, ntawundi mukobwa nzakunda kuko Emelly ariwe mukunzi wanjye iteka ryose mbese aha niho Ruzingiye.”

Ibirori byakomeje ndetse binezaza benshi, Tubibutse ko umuhanzi Kamichi ari umaze kumenyekana hano mu Rwanda mu njyana ya Afro Beat.

MUZOGEYE Plaisir
UM– USEKE.COM

en_USEnglish