Digiqole ad

Kigali: Hatangajwe gahunda nshya y’uko imodoka zitwara abagenzi zizajya zikora mu mujyi

Mu mujyi wa Kigali abagenda n’imodoka zitwara abantu bamaze iminsi binubira ko izi modoka zabaye nke bikaba bibangamira cyane ingendo na gahunda zabo. Mu cyumweru gishize abayobozi b’umujyi bakaba baricaye hamwe n’abakora ubwikorezi bw’abantu mu mujyi kugirango bashake umuti w’iki kibazo.

Fidel Ndayisaba kuri uyu wa kane ubwo yari ahahagarara imodoka hafi ya Gereza ya Kigali

Ikibazo cyagaragaye ahanini ni uko mu gihe cy’amasaha amwe n’amwe (mu gitondo na nimugoroba) ku mihanda igana Kicukiro, Remera – Giporoso, Kimoronko na Nyabugogo aha ngo imodoka ziba nke cyane ku bagenzi.

Iyi nama ikaba yarafashe imwe mu myanzuro ko abakoresha imodoka zitwara abagenzi bajya bashyira imbaraga aha muri ariya masaha cyane cyane, ndetse ko hakwiye kongerwa amamodoka afite ubushobozi bwo gutwara abantu benshi.

Kuva iyi nama yarangira mu cyumweru gishize Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Fidel Ndayisaba avuga ko hari umusaruro bimaze gutanga kuko nibura ubu abantu batakiri benshi cyane ku mihanda mu masaha bari basanzwe babura imodoka nubwo ngo ikibazo kitarakemuka neza.

Mu guca akajagari kandi Fidel Ndayisaba avuga ko bumvikanye n’abatwara abagenzi ko ibyapa bashyiriramo cyangwa basohoreramo abagenzi atari Parking, ko imodoka zigomba guhagarara abagenzi bagasohoka abandi bakinjira ikagenda, nta guteza impagarara mu cyapa ngo zirindiriye abagenzi.

Naho ku cyifuzo cy’uko hakongerwa ibyapa imodoka zihagararamo zishyira abagenzi hasi, Fidel Ndayisaba yavuze ko urebye umwanya uba uri hagati y’icyapa n’ikindi ku mihanda myinshi mu mujyi wa Kigali haba hari intera igendeka, ahubwo ko bagiye kongera imihanda y’abanyamaguru.

Ubuyobozi bw’umujyi bwaboneyeho gutangaza ko mu ngengo y’imari itaha hari gahunda yo kwagura imwe mu mihanda mito nk’umuhanda wa poids lourd uva Nyabugogo, ndetse n’umuhanda uva i Remera ahitwa “Price House” ugana Rwandex uciye Sonatubes uyu muhanda nawo ngo nimuto cyane bityo ngo ugomba kongerwa.

Kuri ibi bisubizo bizagenda bikorwa ngo hagomba no kwiyongera amamodoka agezweho manini atwara abantu benshi icyarimwe.

Katabarwa Emmanuel Umuyobozi ushinzwe Transport muri RURA yavuze ko mu rwego rwo kugabanya akajagali ubu, Imodoka za KBS zifite icyapa No 1 zizajya ziva mu mujyi zikanyura Rwandex na Remera, zigana ku Kabeza.

Izifite icyapa No 2 za R.F.T.C zizajya ziva mu mujyi zinyuze Rwandex na Remera, zikerekeza i Kanombe. Izifite icyapa No 3 za R.F.T.C zizajya zihagurukira mu mujyi, zinyure Kimihurura, Chez Lando, Kimironko hanyuma zigarukire mu Izindiro.

Izifite icyapa No 4 za Royal, zizajya zihagurukira mu mujyi zinyure Rwandex na Kicukiro zigarukire i Nyanza(ya Kicukiro).

Hanyuma mu tundi duce tw’Umujyi wa Kigali tutavuzwe nka Gatsata, Kimisagara, Gisozi, Kacyiru… ho ngo hashobora gukomeza gukorera imodoka nto za Minibus; bityo izi Minibus zikaba zihagaritswe gukorera mu mihanda y’imodoka zahawe nimero zavuzwe haruguru.

Bamwe mu batwara abagenzi baganiriye n’Umuseke.com bavuga ko izi ngamba zafashwe ari nziza, ndetse ko nizubahirizwa koko bizatanga umusaruro ku buryo nta muturage muri Kigali uzajya urenza iminota 5 arindiriye imodoka ku cyapa.

Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.COM

en_USEnglish