Rwamagana: Umukwabu wa Police wasize benshi mu buroko
Imikwabo itandukanye irimo gukorwa na Police y’igihugu ku bufatanye n’izindi nzego z’umutekano n’abaturage mu bice bitandukanye by’igihugu ikomeje gufatirwamo abakekwaho ibyaha bitandukanye birimo kunywa no gucuruza ibiyobyabwenge.
Uyu mukwabu wakorewe mu Karere ka Rwamagana kandi wasize utaye muri yombi abantu 93 batagira ibyangombwa abandi 14 bafatanwa ibiyobya bwenge bitandukanye.
Uyu mukwabo wakozwe mu Murenge wa Kigabiro uri mu Mujyi rwagati, wakozwe hashingiwe cyane ku makuru yatanzwe n’abaturage, wasize hafashwe ibiyobyabwenge birimo imifuka itanu y’urumogi, litiro 30 (amajerekani 6) ya kanyanga n’inzoga z’inkorano.
Uretse ibiyobyabwenge byafashwe, uyu mukwabo wasize kandi hanafashwe abantu 93 badafite ibyangobwa bibaranga biganjemo inzererezi n’abakora umwuga w’uburaya.
Urubuga rwa Kigalitoday dukesha iyi nkuru ruravuga ko Uwimana Nehemie, Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana yasabye Abanyarwamagana cyane cyane urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge n’ibikorwa byose bitabateza imbere, bakihatira gushyira imbaraga zabo ku murimo.
Naho umukuru wa Police mu Ntara y’Iburasirazuba ACP Elias Mwesigye we yashimye abaturage ku makuru bakomeje gutanga afasha inzego z’umutekano kuvumbura abacuruza n’abanywi b’ibiyobyabwenge n’abandi baba bakekwaho ibyaha bitandukanye.
Yanabasabye gukomeza gutungira agatoki inzego z’umutekano aho bakeka ibiyobya bwenge hose kuko ari imwe mu ntandaro y’ibikorwa bihungabanya umutekano n’umudendezo w’Abanyarwanda by’umwihariko kandi bikanangiza bamwe mu rubyiruko.
umuseke.rw