Digiqole ad

Kayonza: Abamotari 15 batawe muri yombi

Polisi y’Igihugu yataye muri yombi abamotari 15 n’inzererezi 31 mu Karere ka Kayonza. Aba bamotari bakaba bakurikiranyweho kwica amategeko y’umuhanda.

Uburasirazuba
Uburasirazuba

Aba bamotari bakurikiranyweho kwica amategeko y’umuhanda nkana aho bamwe nta byangombwa bisabwa kugira ngo umuntu akore aka kazi baba bafite birimo ingofero ebyiri n’ubwishingizi. Ikindi barengwa akaba ari uguparika na bi moto no kutubahiriza ibirango by’amatara yo mu muhanda.

Kuri ubu rero aba bamotari base bacumikiwe kuri sitasiyo ya polisi ya Kabarondo nk’uko urubuga rwa polisi y’Igihugu rubitangaza.

Bamwe muri izi nzererezi 31 harimo abanyamahanga nk’uko ibyangombwa byabo bibigaragaza ngo bane baturutse mu gihugu cy’u Burundi, umwe aturuka muri Uganda ariko we akaba nta kimuranga afite, ubu bafungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Rukara.

Supt. Christopher Semuhungu, Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’u Burasirazuba avuga ko izi nzererezi zafashwe zizigishwa nyuma bagasubizwa mu miryango yabo cyangwa se bamwe muri bo bakazoherezwa mu kigo cya Gitagata kugira ngo bafashwe gusubira mu buzima busanzwe.

Avuga ko aba banyamahanga badafite ibyagombwa bazahita bafatwa bagasubizwa mu bihugu byabo .

UM– USEKE.COM

 

en_USEnglish