Bugesera: Umupaka wa Nemba ugiye kubyazwa umusaruro
Ku mupaka wa Nemba uhuza u Rwanda n’igihugu cy’u Burundi ngo hari amahirwe ashobora kubyazwa umusaruro mu bijyanye n’ubucuruzi bwambukiranya imipaka.
Mu busanzwe ngo abaturage batuye aka karere uyu mupaka uherereyemo ngo ntibajyaga bitabira ubucuruzi bwo kuri uyu mupaka ngo nubwahakorerwaga bakorwaga mu kajagari bugakorwa n’abagore bahatandikaga imyaka mu buryo bw’Akavuyo ntibagire n’inyungu ifatika bakuramo.
Mu rwego rwo gushaka uko ubucuruzi bwambukiranya imipaka bwatezwa imbere, kuri uyu wa kane mu karere ka Bugesera habereye inama yahuje Ministre w’Ubucuruzi n’Inganda na Ministre w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango hamwe n’Abikorera bo muri aka Karere baganiriye bagasanga ku mupaka wa Nemba hari amahirwe yo kuhashora imari mu bijyanye n’ubucuruzi maze biyemeza kunoza imishinga yahakorerwa nk’uko Orinfor dukesha iyi nkuru ibivuga.
Aba bayobozi bavuze ko ku mupaka wa Nemba, hari amahirwe ashobora kubyazwa umusaruro mu bijyanye n’ubucuruzi bwambukiranya imipaka. Akaba ariyo mpamvu, impuguke mu myubakire zagaragaje inyigo z’uko aho hantu hashyirwa ibikorwa remezo byakorohereza abacuruzi kuhashora imari.
Iyi nyogo yaragaragaje ko hashorwa miliyoni 985 mu kubaka amazu y’ubucuruzi, amacumbi n’ibindi. Ministre Kanimba yavuze ko uruhare rwa Leta rwigaragaje mu bijyanye n’inyigo zakozwe, ahasigaye akaba ari ah’abikorerera mu kudapfusha ubusa aya mahirwe.
Abikorera bo muri Bugesera bavuze ko adashobora gucikanwa n’aya mahirwe aho bagiye kwicara bakiga neza uwo mushinga barangiza bagashoramo amafaranga byaba ngombwa bakitabaza amabanki.
umuseke.rw