Digiqole ad

Kubaka ubushobozi bw’urubyiruko ni ukuziba icyuho cy’ibura ry’abakozi – Nsengiyumva

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri yigisha ubumenyi ngiro Albert Nsengiyumva  avuga  ko mu gihe gahunda y’imbaturabukungu ya EDPRS II igiye gutangira muri Nyakanga hazibandwa mu kubaka ubushobozi bw’urubyiruko no kuziba icyuho cy’ibura ry’abakozi.

Abayobozi bari bitabiriye uwo muhango
Abayobozi bari bitabiriye uwo muhango

Ibi yabitangaje kuri uyu wa kane tariki 9/5/2013 mu muhango wo gutangiza amahugurwa agamije kongera ubumenyi ibigo byigisha ubukerarugendo.

Nk’uko byatangajwe muri uyu muhango hateganyijwe ko aya mahugurwa  azakorwa mu gihe cy’imyaka ibiri azatangwa n’ikigo cyazobereye mu gutanga amahugurwa ku bijyanye n’amahoteri cyo muri Afurika y’Epfo ‘Lobster Ink’,  aho gitanga amahugurwa anyuranye mu kubaka ubushobozi bw’abakozi uhereye k’uwo hasi kuzamura.

Aba bakozi  bahabwa  ubumenyi muri serivisi zirimo gutunganya amafunguro,vino,gucunga inyubako,uburyo bwo kwakira abakugana ndetse n’uburyo bwiza bwo gutanga serivisi muri Hoteri z’inyenyeri eshanu ndetse n’umuryango w’Abongereza ‘British Council’ uzatanga ubumenyi bw’ibanze mu rurimi rw’icyongereza.

Nk’uko byatangajwe  kandi n’Umuyobozi ushinzwe abakozi muri Serena Hotels Catherine Waruhi yavuze ko  mu kubaka ubushobozi bw’abakozi no kubafata mu buryo bumwe  ari na byo bituma igira uruhare mu gukoresha abantu benshi biganjemo urubyiruko rwo muri Afurika y’Iburasirazuba ndetse na Mozambique.

Waruhi  agira ati: “ Binyuze mu mahugurwa,imenyereza ndetse no gutanga imirimo abakozi bacu bazahabwa ubumenyi bw’ubunyamwuga ndetse n’urubyiruko ruri mu mashuri yigisha iby’ubukerarugendo ruhungukire ubumenyi ku kwakira ababagana.”

Uyu muyozi yakomeje avuga ko abanyeshuri  bazajya boherezwa mu mahugurwa buri nyuma y’amezi  atatu mu gihe cy’imyaka ibiri kandi ntabwo bazahabwa gusa ubumenyi ku kwakira ababagana  kuko hazabaho no kubigisha uburyo bwo gutanga ubuvuzi bw’ibanze mu gihe bari mu kazi.

Umuyobozi ushinzwe abakozi ba Serena yakomeje avuga  ko Hoteri ayobora  izi uruhare rw’urubyiruko mu guteza imbere ubukungu bwa Afurika.

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri yigisha ubumenyi ngiro Albert Nsengiyumva  yavuze ko kubaka ubushobozi bw’urubyiruko ari ukuziba icyuho cy’ibura ry’abakozi.

Nsengiyumva agira ati: “ Ku bufatanye bw’abikorera na leta tugomba gushora mu guha ubumenyi abaturage hagamijwe gukemura ikibazo cy’ibura ry’abakozi ndetse hagomba kubaho imikoranire hagati y’amashuri atanga ubumenyi ngiro n’ibigo bitanga umurimo.”

Bamwe mu banyeshuri bahuguwe muri iyo gahunda y'Ubukirarugendo
Bamwe mu banyeshuri bahuguwe muri iyo gahunda y’Ubukirarugendo

Amashuri agiye gutangirana na Serena Hoteri mu guhabwa amahugurwa harimo RTUC, Akilah Institute for Women,ishuri rya tekiniki New Hope, Kigali Catering Centre na Esther’s Aid bakaba bazohereza abanyeshuri 240.

Serena Hotels ni urwunge rw’amahoteri 24 rukorana n’ikigega cy’iterambere AKFED hagamijwe guteza imbere ukwihangira umurimo ndetse no kubaka iterambere ry’ibihugu hagamijwe kugurura ishoramari ikaba ikoresha abakozi 3976 muri Afurika harimo 473 b’abanyarwanda.

Aya mahugurwa azatangwa ku bufatanye bwa Kigali Serena Hotel n’ikigo cy’abadage DEG  aho azatangwa  mu bigo byigisha ubukerarugendo bibarizwa mu bihugu nka Mozambique,Uganda n’u Rwanda.

Daddy SADIKI RUBANGURA

umuseke.rw

 

0 Comment

  • iyo muvuga kuziba icyuho cyibura ry’abakozi mubamushaka kuvuga iki? hashize imyaka ingahe nshakisha akazi?

Comments are closed.

en_USEnglish