Digiqole ad

Amajyepfo: Abanyeshuri basobanuriwe akamaro k’Amatora y’abadepite

Mu Rwanda hari kwitegurwa amatora y’abadepite muri Nzeri uyu mwaka, Komisiyo y’amatora iri gukangurira abanyarwanda mu gihugu kuzitabira aya matora, abanyeshuri ba ISPG Gitwe bahawe ikiganiro na Pacifique NDUWIMANA ushinzwe amatora mu ntara y’Amajyepfo, avuga  ko nta wemerewe gutora adafite ikarita y’itora.

Mu kiganiro abanyeshuri ba ISPG bakurikirana iby'amatora
Mu kiganiro abanyeshuri ba ISPG bakurikirana iby’amatora

Mu kiganiro cyahawe abakozi n’abanyeshuri ba ISPG kur’uyu wa gatatu tariki ya 08 Gicurasi 2013, Umuyobozi wa Komisiyo y’amatora mu Ntara y’amajyepfo yabasobanuriye impamvu mu Rwanda haba amatora, aho umuturage ku giti cye yihitiramo umuyobozi kuva ku mudugudu kugeza kuri Perezida wa Repubulika, ari ukugirango umuturage ayoborwe n’uwo yihitiyemo kandi yabanje kureba icyo azamugezaho, ndetse no kureba abatowe ubu icyo bamariye igihugu.

Uyu muyobozi muri Komisiyo y’Amatora yabwiye uru rubyiruko ko Abadepite ari urwego rw’ingirakamaro mu gihugu kuko aribo bategura imishinga y’amategeko, bakanayatora. Aya mategeko ngo niyo igihugu kigenderaho kuko hatabayeho amategeko igihugu cyaba nk’ishyamba buri wese akoramo icyo ashaka.

Yabasobanuriye kandi ko abadepite ari intumwa za rubanda kuko mu gutora ayo mategeko no kuyategura bagendera ku bitekerezo by’ababa barabatoye.

Pacifique NDUWIMANA yibukije uru rubyiruko ko ari uburenganzira bwa buri munyarwanda ndetse n’inshingano y’umudepite watowe kubwira rubanda rw’aho yaturutse icyo arumariye mu nteko. Ibi ngo bikaba bituma izo ntumwa za rubanda zigomba kumanuka kenshi mu baturage zikabagezaho ibyo zikora ndetse nabo bakazituma ibyo bifuza ko byakorwa.

Uyu muyobozi muri Komisiyo y’Amatora akaba yasabye abanyeshuri ko bagomba gutanga umusanzu wabo mu matora y’abadepite ateganijwe kuwa 16 Nzeri, aboneraho no kubamenyesha ko Komisiyo y’amatora mu Rwanda yishimira ko kugeza ubu ingengo y’imari yose izakoreshwa mu matora ari amafranga y’abanyarwanda ku giti cyabo, nta mfashanyo z’abanyamahanga zizakoreshwa.

Pacifique ati nta muntu uzemererwa gutora nta karita y'itora afite.
Pacifique ati nta muntu uzemererwa gutora nta karita y’itora afite.

Mu kiganiro cyatanzwe hatanzwemo umwanya wo kubaza ibibazo bitandukanye, aho abanyeshuri ba ISPG babajije ibibazo bitandukanye. Hari umwe wabajije ibisabwa kugirango umuntu yiyamamaze mu matora y’abadepite, maze Pacifique NDUWIMANA amusubiza ko buri munyarwanda wese udafite imiziro afite uburenganzira bwo kwiyamamaza, nkuko itegeko nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ribiteganya, akaba anafite imyaka 18.

Mu gusoza ikiganiro Umuyobozi wa ISPG wungirije ushinzwe amasomo HAKIZIMANA Phillip yashimiye umuyobozi wa Komisiyo y’amatora mu ntara y’Amajyepfo ku busobanuro yatanze kandi amwizeza ko atavunikiye ubusa ahubwo ibyavuye mu kiganiro bagiriwe bazabyerekana bitaabira amatora.

Abanyeshuri bahawe umwanya wo kubaza ibibazo ku matora y'abadepite
Abanyeshuri bahawe umwanya wo kubaza ibibazo ku matora y’abadepite

Photos/JD Ntihinyuzwa

Jean Damascene NTIHINYUZWA
umuseke.rw

en_USEnglish