Abanyamakuru barasabwa kuba inkingi y’amahoro
Kuwa kane tariki 06 Nyakanga, umuryango Search for Common Ground (SFCG) ku bufatanye na Kaminuza Nkuru y’u Rwanda ishami ry’itumanaho n’itangazamakuru bakoze ikiganiro n’abanyamakuru mu rwego rwo kungurana ibitekerezo.
Narcisse KALISA uyobora SFCG yavuze ko intego y’uyu muryango ari ukurwanya amakimbirane, biciye mu itangazamakuru akaba ariyo mpamvu batumiye abanyamakuru kugira ngo nabo batange ibitekerezo by’uburyo amakimbirane yacyemurwa.
Prof Senateri Laurent NKUSI yavuze ko itangazamkuru ari umwe mu misingi ya demokarasi. Yagize ati ”Ntabwo wakwirengagiza uruhare rw’itangazamakuru muri demokarasi cyangwa muri sosiyete nyarwanda muri rusange, itangazamakuru ni inkingi y’iterambere mu gihugu.”
Prof Nkusi kandi yasabye abanyamakuru kuba inkingi y’amahoro mubyo bakora byose. Ati “Abanyamakuru mugomba kuba inkingi y’amahoro kandi birashoboka. Umunyamakuru mwiza ntarangwa na ruswa, ikindi n’uko mugomba kwitondera amagambo mukoresha mutangaza amakuru kuko ashobora kuba isoko y’amakimbirane.”
Ambasaderi Fatouma Ndangiza wari uhagarariye Ikigo cy’igihugu cy’imiyoborere (RGB) yavuze ko itangazamakuru ryagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, aho yatanze ingero nka Radio RTLM, Kanguka n’ibindi byagiye bihembera inzangano n’amakimbirane.
SFCG ni umuryango mpuzamahanga watangiye mu 1982, ukorera mu buhugu 30 ku isi muri byo harimo 17 byo muri Afurika, watangiye gukorera mu Rwanda muri 2006 intego nyamukuru zawo ni ukubaka isi itarangwa n’amakimbirane.
Jean de Dieu Nsengiyumva
UM– USEKE.RW