MTN Rwanda mu gikorwa cy'urukundo basuye Gatagara
MTN Rwanda ifite igikorwa yateguye yise “21 days of Yello Care”, nkuko babyemeza ni iminsi yo kugaragariza urukundo no kwifatanya n’abanyarwanda cyane cyane abamugaye. Kuwa 03 Kamena bari i Gatagara ya Rwamagana mu kigo cy’ababana n’ubumuga bwo kutareba.
Nubwo Leta yashyize imbaraga mu guha agaciro abamugaye ngo hari aho bamwe bakibanena cyangwa bakabafata nk’abadashoboye.
Mu kigo cy’abafite ubumuga bwo kutareba cyangwa kutareba neza i Rwamagana inyandiko yabo ya ‘Braille’ iteye imbere kandi irakoreshwa mu bana no mu bakuru.
MTN Rwanda ikaba yarabasuye ngo bifatanye babereke ko babatekereza ndetse banabasigira inkunga zigizwe n’ibikoresho byabafasha mu buzima n’amasomo by’abana bari muri iki kigo.
Ishuri rimwe i Gatagara hano riba ririmo abanyeshuri batarenze 12, biga neza ndetse bakoresha ibikoresho by’ikoranabuhanga naza mudasobwa hifashishijwe ‘softwares’ z’amajwi zibasomera bakumva nk’iyitwa ‘Jaws’.
Ibikoresho bakoresha birahenze cyane, inkoni ibayobora imwe ihagaze amadorari 150$, photocopiese bakoresha igura Miliyoni 4 z’amafaranga y’u Rwanda, impapuro za plastic bandikaho igikarito kimwe kigura 2000$
Mary Asiimwe umuyobozi muri MTN Rwanda wari wabasuye yababwiye yababwiye ko nubwo nta kinini cyane baje gukora mu buzima bwabo ariko yaba MTN Rwanda yaba n’abakozi bayo babakunda.
Ati” turabakunda , tubatezeho byinshi, tubatezeho kuba aba Engineer, abarimu n’indi mirimo myinshi. U Rwanda rubatezeho byinshi.”
MTN Rwanda yabazaniye ikigega kinini kijyamo amazi ndetse n’imfashanyigisho zigenewe abafite ubumuga bwo kutabona cyangwa kutabona neza (malvoyants)
Umuyobozi w’icy’ikigo Nteziryayo Jean Pierre yashimye cyane MTN. avuga ko atari ku bw’inkunga bateye abana barererwa muri iki kigo ahubwo ku bw’umutima mwiza w’urukundo babagaragarije.
Abasuwe n’ubwo batabonye neza ababasuye, bagaragaje ibyishimo bafitiye abakozi ba MTN Rwanda, aba nabo babizeza kuzagaruka kubasura.
Iki kigo giherereye mu karere ka Rwamagana, mu murenge wa Kigabiro, kigisha abana 120 mu mashuri abanza ndetse n’abana 100 mu mashuri yisumbuye bose bafite ikibazo cy’ubumuga bw’amaso.
Iki gikorwa cyakozwe na MTN Rwanda ivuga ko kizajya kiba buri wa gatandatu wa mbere w’ukwezi.
Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW
0 Comment
Kosora gato cino cigo ciri mu murenge wa Kigabiro ariko naragikunze cane uziko bo bana ba ba star bi burundi baririmba bitwa peace and luv ariho biga? Bravo mtn
Iyi ni imbuto ya Nyakwigendera Padiri Joseph Fraipont Ndagijimana. Ni imbuto y’urukundo yo kwitangira abababaye kuturusha tudategereje inyungu.
Comments are closed.