Abize mu Byimana bababajwe n’ibikomeje kuba ku kigo cyabareze
Ishuri ry’ubumenyi rya Byimana rimaze gushya inshuro eshatu mu gihembwe kimwe, abize kuri iki kigo basanga ibikomeje kuba kukibaho ari agahomera munwa dore ko ryongeye no gushya baraye bavuye kurisura ari benshi ndetse bagasaba ko byakurkiranwa neza ibirimo gutera izi nkongi.
Ubwo iri shuri ryashyaga kuri iki cyumweru, byari ku ncuro ya gatatu ariko kandi ryanahiye ihuriro ry’abanyeshuri bize kuri iki kigo ryaraye rivuye (Tariki ya 1 Kamena) kuri iki kigo kwihanganisha ubuyobozi bw’ikigo no gufata mu mugongo barumuna babo baburiye ibikoresho mu nkongi eshatu ziheruka.
Bigirimana Jean Damascene umwe mu bayobozi b’ihuriro rihuza abanyeshuri bize mu kigo cya ES Byimana akaba ari nawe wari uhagarariye urugendo rwo kuwa gatandatu, yashimiye abanyeshuri barimo kwiga Byimana ku butwari bakomeje kugaragaza bihanganira ibiri kuba ku kigo cyabo.
Bigirimana kandi asaba abanyeshuri cyane cyane abari mu myaka ya gatatu n’iya gatandatu ko n’ubwo ibi bikomeje kubabaho bagumana akaranga k’ikigo ko gutsinda, bakora uko bashoboye ibyabaye muri iki kigo ntibizatume basubira inyuma cyangwa ngo batsindwe.
Ati ”N’ubwo twari twagiyeyo tubashyiriye ibikoresho, none bikaba byongeye bibaye n’ubundi tugombakongera tugasubirayo kuko n’ibyago birimo kugwirira ahantu twize kandi dukunda, gusa hakwiye gukorwa iperereza ku gitera ziriya nkongi kikamenyekana bidatinze.”
Umuyobozi w’iki kigo Alphonse Gahima yabwiye Umuseke.rw ko n’ubwo bagize ibizazane bikomeye nta musaruro mubi abanyeshuri bazagira kuko bakomeje gukora uko bashoboye bagafasha abanyeshuri gukomeza kwiga batabangamiwe cyane.
Ibi bikoresho byatanzwe birimo amasabune yo koga n’ayo gufura, impapuro z’isuku n’ibindi, bikaba byarakusanijwe n’abanyeshuri bize kuri iki kigo bari imihanda yose y’isi cyane cyane abari mu Rwanda, ariko ngo hari n’amafaranga bateganya gukusanya bakayashyikiriza ikigo.
Vénuste Kamanzi
UM– USEKE.RW
0 Comment
Byimana ikomeze yihanganire ako kaga irimo.
Imana ihe umugisha abakomeje kwitanga bose,
bihangane
hhhhh
Comments are closed.