Digiqole ad

Ni umugore w’indashyikirwa mu murenge wa Rukira

Mukayiranga Gloriose ayoboye Inama Njyanama y’umurenge wa Rukira mu karere ka Ngoma. Ubu ayoboye umurenge kuri manda ya kabiri nyuma y’iya mbere yamazemo imyaka 5 kuva mu mwaka wa 2008. Afite imyaka 30, akaba umubyeyi w’abana babiri. Imfura ye ni  umuhungu w’imyaka 7, ubuheta akaba umukobwa w’imyaka 4.  Uyu mubyeyi ugaragara nk’ukiri muto, amaze kugira ibigwi by’umugore w’indashyikirwa kubera ibyo yigejejeho ubwe n’ibyo amaze kugeza ku baturage b’umurenge wa Rukira by’umwihariko abagore n’abakobwa.

Amafaranga 25.000 yahembwaga ku kwezi akiri mwarimu ni yo yamufashije kwirihira kaminuza.
Amafaranga 25.000 yahembwaga ku kwezi akiri mwarimu ni yo yamufashije kwirihira kaminuza.

Yururutse ku ipikipiki y’akazi mu masaha y’igicamunsi, avuye ku kazi mu murenge wa Murundi, i Rukira ni ho ageze. Aracyagaragara nk’ufite imbaraga n’ubwo yagize akazi kenshi k’umunsi.

Mu ijwi rituje, aravuga ku buzima bwe. Ahereye k’ubw’ishuri, Madamu Mukayiranga atangaza ko ko arangije amashuri yisumbuye mu ishami ry’ibinyabuzima n’ubutabire, yahise atangira umurimo w’ubwarimu mu mashuri yisumbuye. Ngo amafaranga 25.000 yahembwaga ku kwezi ni yo yamufashije kwirihira kaminuza mu ishami ry’iterambere ry’ubuhinzi muri INATEK i Kibungo, aho mu banyeshuri 17, bigaga ari abakobwa 2 gusa.

Yakomeje kwiga kandi yigisha, biza no guherekezwa n’uko ageze mu mwaka wa gatatu yashakanye na Rudahunga Wilbard kandi akomeza kwiga kugeza arangije mu mwaka wa 2008. Umugabo we na we ubu akaba yaratangiye kwiga muri kaminuza. Mukayiranga yivugira ko afitanye ubwuzuzanye n’umugabo we ku buryo kwita ku by’urugo no kurera abana bitabagora. Aho umugabo atari, umugore aba ahari, n’aho umugore atari umugabo aba ahari.

Ibikorwa byo guteza imbere umurenge

Hejuru y’akazi akora buri munsi k’ushinzwe ubuhinzi mu murenge wa Murama, ni na we ukuriye inama y’igihugu y’abagore mu murenge wa Rukira; akanaba Perezida w’Inama Njyanama y’uwo murenge. Buri gihe yiyumvamo icyizere n’imbaraga zo gukorera abamutoye. Kwiyamamariza kuyobora Inama Njyanama yari asanzwe abifite mu migambi ye, aza kongererwa ubushake n’abagize Inama Njyanama bamwamamaje, na we ahita abyemera.

Mukayiranga atorwa kuri manda ya mbere yari umurezi mu murenge wa Rukira, ariko kuri manda ya kabiri yari yarahinduye akazi, akaba ashinzwe ubuhinzi mu murenge wa Murundi. Ibi ariko ntibyamuciye intege, yemeye kongera kwiyamamaza ngo akomeze gutanga umusanzu we mu guteza imbere Rukira. Mu nama njyanama ya Rukira ni abagore umunani ku bantu 19. Kuyobora inama irimo abagabo benshi ngo nta pfunwe bimutera. Yivugira ko abayoboye neza kuko abaha umwanya wo gutanga ibitekerezo kandi agaharanira ko haboneka ibitekerezo bishya.

Uyu mugore uyoboye umurenge yagize ati “Haba mu nama njyanama, haba no mu bakozi b’umurenge, abagabo ni bo benshi ariko kubera ko ndangwa n’imiyoborere myiza, na bo baranyubaha.”

Yateje imbere abagore

Mu nshingano z’ubuyobozi, Mukayiranga Gloriose yahuje amashyirahamwe y’abagore n’amabanki kugira ngo biteze imbere. Muri Rukira, habarurwa amashyirahamwe y’abagore b’abadozi babigize umwuga, bakaba badoda cyane cyane imyenda y’abagore. Ikindi ni uko muri uyu murenge ingo zose ziryama ku mifariso, abagore bose bakambara neza, n’ingo nyinshi zikaba zifite ibikoresho byo mu rugo, byose babikesha ibimina by’abagore byabateje imbere. Kandi babiyobowemo na Mukayiranga ubahagarariye mu Nama Njyanama.

Nk’uko yishimira uko abanye neza n’umugabo we, ubu Gloriose ari kwifashisha akagoroba k’ababyeyi ngo yigishe abagore gufata neza abagabo babo mu rwego rwo kurwanya gucana inyuma, ndetse akanabakangurira ibijyanye n’uburere bw’abana babo.

Inzozi ze

Avuga uko yifuza ubuzima bwe mu bihe biri imbere, Mukayiranga atangaza ko icyo ashyize imbere ari uguteza imbere umuryango we, umugabo we akiga akarangiza kaminuza, n’abana babo bakiga neza; ndetse we n’umugabo we bakiga n’andi mashuri arenze icyiciro cya kabiri cya kaminuza.

Mukayiranga ni umukozi nk’ushinzwe ubuhinzi mu murenge wa Murama, avuga ko mu kazi ke aharanira ko ibyo ashinzwe abikora neza. Ikindi ni uko kuba ayoboye neza umurenge wa Rukira, bimutera ishyaka ryo kumva ko mu bihe biri imbere n’imirimo yo mu nzego zo hejuru yayishobora.

ANARWA
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • Njye nta kidasnzawe mbona kimugira indashyikirwa! Gusa I am sorry wenda biterwa n`aho umuntu abarizwa naho ubundi n`i Kigali mu mujyi igihe ubuzima bwari bukaze nzi abari abarimu muri primary birihiye Kaminuza bararangiza. Naho gukora mu Murenge ufite A0 no kuba mu nzego z`abari n`abategarugori njye nkeka ko ari ibisanzwe cyane ko abifitiye ubushobozi n`ubushake!

  • ndabyumva iyo mirimo avug nta yindi ni munteko , mwifurije amahirwe, gusa nange nda mushyigikiye! ariko se ko atangiye kwiyamamaza hakiri kare, naho ubundi nange na mutora!

    • Ni byiza ariko ni nabyo asabwa. Kuzuza inshingano ntibikwiye gufatwa nk’igitangaza kuko niho twese tugomba kugera kandi ndakeka ko uko u Rwanda rutera imbere rubikesha abuzuza inshingano zabo. Ni benshi rero niyo mpamvu nta gitangaza kirimo. Akomereze aho ntagasubire inyuma.

  • Uyu si Colombe,namubonaga kera ko azatera imberekubera ibitekerezo bye

  • muzamutore arashoboye!

    • jye ndumuzi akunda akazi kandi aritanga akitangira nabaturage imana ikomeze imufashe kandi imuhe umugisha mubyo akora byose

  • Ego K’umuseke se mwe mwatangiye kwamamaza Abadepite?Ndumva iyi ari campaign kuko no thing’s special!

  • Yewe ndabona ashinzwe ubuhinzi mu mirenge ya Murundi na Murama. Yewe koko niba aribyo ni indashyikirwa koko.

  • good courage turakwemera

  • Nta mugambi wo kwiyamamaza warimo yasubizaga ibyo umunyamakuru yamubazaga,dore ko atari azi ko bizajya ku karubanda.

  • Ubukoko uyu mugore murabona ariki yakoze kindasazwe?? Ntacyomwijeje inteko nayoyararushye.

  • ok iyo umuntu yuzuza neza inshingano ze ntagishya kiba kirimo. oho ese igihe cyo kwamamaza abadepite cyageze yemwe ngo natwe mubidufashemo

  • Ndabona akeye ibindi byo natwe turiga; kdi dukora neza akazi; amatora meza!!

  • Kwiga nibyiza,naho ibindi ndabona ntakidasanzwe gihari

  • nange muzaze munshire ku museke.com kuko rwose ndamurusha ntagishya giharimurakoze.

Comments are closed.

en_USEnglish