Digiqole ad

Ibigo bya Isange One Stop Center bifite ikibazo cy'abakozi n'ibikoresho bicye

Itsinda ryashyizwe rishinzwe kureba imikorere y’ibigo bya Isange One Stop Center bikorera muri buri bitaro by’ikitegererezo by’intara riragaragza ko hari ikibazo cy’abakozi bacye, abakora ibyo batigiye n’ibikoresho bidahagije.

Ibigo bya Isange One Stop Center byashyiriweho kwita ku bahohotewe ahatandukanye mu gihugu
Ibigo bya Isange One Stop Center byashyiriweho kwita ku bahohotewe ahatandukanye mu gihugu

Bimaze kugaragara ko abageza ibibazo bifitanye isano n’ihohoterwa bigenda byiyongera kuko ngo usanga muri iki gihe abantu baratinyutse kugaragaza ihohoterwa bakorewe ugereranije no mu myaka ishize,  mu Rwanda kandi ngo ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina bigenda bihindura isura, bigaragazwa n’ubwicanyi bwinshi bukorwa hagati y’abashakanye cyangwa bafite ibyo bapfana mu miryango bukomeje kwiyongera.

Ku bufatanye bw’ikigo Isange One Stop Center na Minisiteri y’ubuzima, hagenwe gahunda yo kwagura ibikorwa by’iki kigo kugira ngo abahuye n’ihohoterwa bose be kujya bazanwa i Kigali hashyirwaho andi mashami ya Isange One Stop Center nibura muri buri bitaro by’ikitegererezo mu Ntara, byunganira ikigo gikuru gikorera muri Police ku rwego rw’igihugu ku Kacyiru mu Mujyi wa Kigali, ubu byose hamwe bikaba bimaze kuba ibigo 7.

Mu rwego rwo kureba imikorere y’ibi bigo hashyizweho itsinda  rigizwe ahanini n’abapolisi, kubigo bine gusa rimaze kugeramo riragaragaza ko ababikoramo n’ababigana bafite ibibazo bitandukanye.

CIP Emmanuel Kabanda uyoboye iri tsinda, avuga ko mu bigo bamaze gusura birimo icya Kibungo, Nyagatare, Byumba ndetse na Gisenyi hagaragara icyuho cy’abakozi kuko ngo usanga hari serivisi zidatangwa bitewe n’uko baba badafite umukozi wakazikozemo,ahandi ugasanga umukozi arakora imirimo irenze umwe, akenshi akora n’ibyo adafitemo ubumenyi.

Agira ati”Hari aho usanga uwakira abantu ari nawe ubavura, ahandi umuganga ari nawe mujyanama,..ibyo rero bikabangamira imitangire myiza ya serivisi One Stop Center iba ikwiye gutanga.”

Akomeza avuga ko inzego zibishinzwe zakwihutisha gushaka abakora mu myanya itarimo abagomba kuyikoramo mu rwego rwo kunoza imikorere myiza igomba kuranga One Stop Center, ndetse ngo hakongerwa n’ibikoresho

Ikigo cya Isange One Stop Center cyashinzwe ku bufasha bwa Mme Jeanette Kagame, mu 2009,gikorera muri Polisi y’u Rwanda, kigafasha kwita,kuvura, kumva no gukurikiranira hafi abakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina cyane cyane akenshi baba biganjemo ab’igitsina gore.

Police.gov.rw

UM– USEKE.RW

0 Comment

  • Baduhaye se akazi ko ubushomeri butwishe!

  • Isange one stop center yaziye igihe natangaga igitekerezo cy’uko yakwagura amarembo kuko hari abantu bize nka GUIDANCE and COUNSELING bajya babasha gufasha aba bantu bahuye n’ihohoterwa rishingiye ku itsina. Murakoze

Comments are closed.

en_USEnglish