Harimo gutunganywa irimbi ryihariye kubahitanwa na Nyabarongo
Mu Karere ka Muhanga, hamaze gukorwa irimbi rigenewe kujya rishyingurwamo abantu bakurwa mu mugezi wa Nyabarongo ariko ntihamenyekane aho bakomoka, ahanini bikunze guterwa n’ibiza bituruka ku mvura nk’imyuzure.
Iri rimbi riri mu Kagari ka Gitega, Umurenge wa Kibangu, Akarere ka Muhanga, mu Ntara y’Amajyepfo kugeza ubu ngo hamaze gushyingurwamo imibiri irenga 30.
Uyu mugezi cyane cyane mu bihe mbyimvura usanga akenshi utwara abantu batari bacye, akenshi bagera ahitwa ku Kiraro cya Bourgue gihuza Akarere ka Ngororero mu Murenge wa Ngororero n’Akarere ka Muhanga mu Murenge wa Kibangu bagafatwa n’ibyuma bicyubatse.
Nyuma yabwo ikibazo kikaba mu kubashyinguza kubera ko baba batazwi aho bakomoka, mu mwaka wa 2012-2013, muri uyu mugezi hakuwemo imirambo irindwi, umwe muriyo niwo wonyine wabashije kumenyekana.
Kuri ubu rero ngo n’ubwo bitoroha kubakura muri ibyo byuma baba bafashwemo, iyo bamaze kuyikuramo ishyingurwa ku gasozi babigeneye hafi aho.
Ku rundi ruhande, abaturage barohora iyo mirambo bavuga ko bibarushya cyane ku buryo basa n’abamaze kurambirwa kubikorera ubuntu, nta n’ibikoresho byabugenewe bafite.
Musabyimana Thadee avuga ko uyu murimo bakora ugoye kandi ko bahorana impungenge ko bashobora kurohama.
Ati “Turasaba ibikoresho nk’uturinda ntonki, amajire yatuma tutarohama, bakaduha n’imyenda yabugewe.”
Izuba-rirashe
UM– USEKE.RW