Digiqole ad

CIP ishami rya Kayonza ryongeye gufungura imiryango ariko Musanze na Nyagatare haracyafunze

Kuwa gatandatu ubwo twasuraga  ishuri rikuru ryigisha ubumenyingiro riherereye mu karere ka Kayonza CIP (Community Integrated Polytechinic) abanyeshuri baho badutangarije ko n’ubwo basubukuye amasomo, ariko babajwe no kuba abigaga mu ishyami rya Musanze  na Nyagatare batari kwiga nkabo.

Icyapa cy'ishuri
Icyapa cy’ishuri

CIP (Community Integrated Polytechinic) ryongeye gufungura imiryango rikaba ryari ryarafunzwe na Minisiteri y’Uburezi kubera ko hari ibikoresho ritari ryujuje, gusa n’ubwo abo banyeshuri bishimira ko bongeye kwiga bari gusabira abandi bo mu tundi turere gufungurirwa imiryango bagakomeza amasomo yabo nk’uko bisanzwe.

Kuva muri Gicurasi 2013, ishuri rikuru ‘Community Integrated Polytechinic’ ni bwo ryafatiwe icyemezo cyo gufungwa na Minisiteri y’Uburezi, iki cyemezo cyaje guseswa mu kwezi kw’Ugushyingo.

Icyo gihe Minisiteri y’Uburezi yahaye ubuyobozi bw’iryo shuri ibaruwa ibwemerera kongera gufungura imiryango mu ishami rya Kayonza.

Kuri ubu, abanyeshuri bo kuri iri shuri bashimira ubuyobozi kuba bwarakoze ibishoboka byose bakongera kwiga banakora, dore ko imyigire yaho ifasha cyane abafite akazi, ikindi kandi banashima Minisiteri y’Uburezi yumvise akababaro bari batewe n’icyo cyemezo.

Bamwe muri abo banyeshuri tubasura twasanze bari mu bizamini, Egidia Mutegwaraba atangaza ko iri shuri rikwiye kugezwa no mu tundi turere kuko rifasha benshi, rikaba ndetse ryaba imbarutso y’iterambere ry’uturere riherereyemo.

Yagize “Twe twifuzaga ko rya gezwa no mu tundi turere kuko rifasha benshi muri twe, kandi ryaba imbarutso y’iterambere ry’utundi turere.”

Uwitwa Nizeyimana Triphonie wahoze yigira mu ishami ry’iri shuri ryahoze i Musanze aho aturuka, avuga ko gufunga kw’ishami rya CIP byababangamiye cyane ariko ku bw’ireme ry’ubumenyi bahabwa mu bumenyingiro yahisemo kuza kwiga i Kayonza.

Asabira bagenzi bitashobokeye kuza kwiga mu Ntara y’Uburasirazuba bavuye mu majyaruguru.

Umuyobozi wungirije wa CIP
Umuyobozi wungirije wa CIP

Umuyobozi wungirije w’iri shuri, Isaac Mugiraneza atangaza ko ikibazo cy’abahoze biga mu mashami ya Musanze na Nyagatare bari kukigaho hamwe na Minisiteri y’Uburezi, kikaba gikurikiranwa umunsi ku wundi ariko ko ubuzima bukomeje mu ishami rya Kayonza.

Nk’uko bisobanurwa n’abakuriye iri shuri rikuru ‘Community Integrated Polytechnic’ ryibanda ku bumenyingiro kubera ko aribwo buzafasha u Rwanda kugera ku ntego z’icyerekezo 2020, ubu rikaba ryibanda mu kwigisha icungamutungo, kwihangira imirimo ndetse no gucunga amakoperative.

Nyuma y’uko ryongeye gufungurwa na Minisiteri y’Uburezi ishami rya Kayonza ni ryo rikora, andi mashami ya Musanze na Nyagatare yarafunzwe harakigwa uko yafungurwa.

Abanyeshuri bakora ibizamini
Abanyeshuri bakora ibizamini
Egidia ari mu kizamini
Egidia ari mu kizamini
Ibikoresho by'ishuri
Ibikoresho by’ishuri
Isomero ry'irishuri
Isomero ry’irishuri
CIP Kayonza
CIP Kayonza

Daddy SADIKI RUBANGURA
ububiko.umusekehost.com

en_USEnglish