Huye : Abikorera basabwe guhuza imbaraga kugira ngo bazamure ubukungu
Mu muhango wo gusoza imurikagurisha ry’iminsi itatu ryaberaga mu Karere ka Huye, Munyandamutsa Jean Paul, Umuhuzabikorwa w’Ihuriro ry’abafatanyabikorwa mu kigo cy’igihugu cy’Imiyoborere “Rwanda Governance Board (RGB)” yasabye abafatanyabikorwa bo muri aka karere guhuza ingufu bigamije kuzamura imibereho n’ubukungu by’abaturage.
Munyandamutsa Jean Paul yavuze ko umuco wo guhuza imbaraga ariwo abafatanyabikorwa bagomba gushyira imbere kugira ngo nibategura igenamigambi babanze barebe ibibazo by’ingenzi bigaragara nk’inzitizi kugira ngo babishakire ibisubizo maze mu gihe cy’isuzuma bikorwa bamenye aho bavanye umuturage n’aho ageze atera imbere.
Ibyo ngo bizanafasha ko mu imurikagurisha ngarukamwaka berekane ibibazo bakemuye ndetse n’ibisigaye bigomba kurangira aho kubivuga muri rusange.
Uyu Muyobozi yongeyeho ko hari igihe usanga abafatanyabikorwa bahurira ku mishinga isa, ariko baramutse bakoreye hamwe imishinga yose yafasha umuturage gutera imbere haba mu buryo bw’imibereho myiza ndetse n’ubukungu cyane cyane ko ari we shingiro ry’iterambere bitaba.
Yagize ati “Turashimira uruhare rw’abikorera mu iterambere ry’igihugu, gusa nibarebe uko barushaho kunoza ibyo bakora kubera ko iyo bavuga ibyo bamaze kugeraho ntawe ugaragaza ikibazo umushinga waje uje kurangiza cyagaragaraga nk’imbogamizi ku karere no ku baturage.’’
Nshunguyinka Emmanuel, wari uhagarariye umuryango w’Abadage ushinzwe kurwanya inzara (Welt Hunger Hilfe) muri uyu muhango yavuze ko kuvaho uyu muryango utangiriye ibikorwa byawo mu Karere ka Huye mu bijyanye n’ubuhinzi bwa kijyambere byatumye umusaruro abaturage babona wiyongera, bizamura ubukungu n’imibereho y’abaturage.
Naho Kayitare Léon Pierre, Umunyamabanga w’ihuriro ry’Abafatanyabikorwa mu Karere ka Huye we yavuze ko batangiye guhuza imbaraga dore ko basigaye bamurikira ibikorwa bagezeho abaturage n’inzego z’ubuyobozi bafatanyije buri mwaka.
Kayitare yashimiye uruhare rw’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’Akarere ka Huye, kabone n’ubwo ngo hakiri byinshi byo kunoza.
Amabwiriza ya Minisitiri w’intebe yo kuwa 13/01/2014 yageneye Ihuriro ry’Abafatanyabikorwa ingengo y’Imali izatangira gushyirwa mu bikorwa mu mwaka w’ingengo y’imari utaha wa 2014-2015.
MUHZI Elisée
ububiko.umusekehost.com/Huye.