Digiqole ad

Gatsibo: gucuruza telephone za ‘occasion’ ntibyemewe

Nyuma yuko hagaragaye ubujura bwa’amatelefone  bukabije mu karere ka Gatsibo ubuyobozi bwa Gatsibo bwafashe icyemezo cyo kudashyigikira ubucuruzi bw’amatelefone ya okaziyo (occasion). 

Ambroise Ruboneza umuyobozi w'Akarere ka Gatsibo
Ambroise Ruboneza umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo

Mukamana  Seraphine umuturage  ucururiza mu isoko rya Kiramuruzi  yatangarije Umuseke ko hamaze imininsi  hagaragara ikibazo cy’ubujura bw’amatelephone.

Usibye aha bazibana cyane ngo muri iri soko hacururizwa telephone nyinshi za occasion ziba zibwe mu duce twaho hafi.

Mukamana ati “ ubu bucuruzi bumaze gufata indi ntambwe, butizwa umurindi n’abajura, kandi abazicuruza ntibasora.”

Abaturage mu duce tw’udusantere (centres) muri Gatsibo ngo bagiye bageza ku nzego z’ubuyobozi ikibazo cy’ubujura bw’amatelephone yabo amenshi ngo acururizwa hafi aho.

Ambroise Ruboneza  Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo yabwiye Umuseke ko iki kibazo koko bakizi ndetse ko ubwo bucuruzi bwa telephone za occasion butizwa umurindi n’abajura.

Ruboneza yemeza ko Akarere ka Gatsibo kumvikanye na Police ko ubu bucuruzi bwa telephone za occasion butemewe kandi ababukora muri ako karere bagomba kuzamburwa. Kubareka bagakomeza ubwo bucuruzi ngo ni ugutiza umurindi ubujura.

Ruboneza ati “Gucuruza Telephone ntabwo ari ikibazo ariko hagomba kugaragazwa inyemezabuguzi y’aho wayiguze mbere.”

Daddy SADIKI RUBANGURA
ububiko.umusekehost.com

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEnglish
en_USEnglish