Digiqole ad

Ubushinwa bwiyemeje gukomeza kuzamura Uburezi bw’Umunyarwandakazi

Ambasaderi w’igihugu cy’Ubushinwa Shen Yungxiang n’umugore we Chen Yingyun  kuri uyu wa gatanu tariki 7 Werurwe  basuye ikigo cy’ishuri ’Inyange Girls School’ maze atangaza ko guverinoma y’Ubushinwa izakomeza gutera inkunga u Rwanda mu bijyanye n’Uburezi binyuze muri iki kigo cyigamo abakobwa gusa.

Ambasaderi ari kumwe n'umuyobozi mukuru w'Akarere ka Rulindo
Ambasaderi ari kumwe n’umuyobozi mukuru w’Akarere ka Rulindo

Ambasaderi Yungxiang yatangeje ko igihugu cye giftanye umubano mwiza n’u Rwanda by’umwihariko Intara y’Amajyaruguru iri shuri rihereryemo.

Yakomeje avuga ko bazakomeza gufasha iri shuri, barigezeho ibikoresho bizabafasha mu kwiga amasomo ajyanye na siyanse n’ikoranabuhanga ndetse no mu bindi bintu bitandukanye.

Agira ati:”Turabashafa kandi tuzakomeza tubashe, ikindi turasaba ubuyobozi bw’ikigo kujya batugezaho icyifuzo icyo ari cyo cyose”.

Yavuze ko mu gukomeza guteza imbere Uburezi bw’u Rwanda harimo n’ubw’umwana w’umukobwa ngo buri mwaka guverinoma y’Ubushinwa itanga buruse ku  banyeshuri ba b’Abanyarwanda  bakajya kwiga muri iki gihugu.

Baririmbye indirimbo zubahiriya ibihugu byombi
Baririmbye indirimbo zubahiriya ibihugu byombi

Ambasaderi Yungxiang kandi yanavuze ko basuye iri shuri kugira ngo bifatanye na bo mu kwizihiza umunsi mukuru w’Abagore uzizihizwa kuri uyu wa 8 Werurwe 2014 cyane cyane ko iri shuri ryigwamo n’abakobwa gusa.

Bosenibamwe Aime, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru nawe wari witabariye iki gikorwa yatangaje ko bishimira inkunga zitandukanye Guverinoma y’Ubushinwa itera igihugu cy’u Rwanda by’umwihariko Intara y’Amajyaruguru.

Guverineri Bosenibamwe yavuze ko umubano mwiza Ubushinwa bufitanye n’u Rwanda ugaragaza ko bafite  ubushake  bwo kuzamura Uburezi bw’u Rwanda.

Yagize ati:”Iyo uzamuye Uburezi uba ufashije u Rwanda kugera kuri zimwe mu ntego z’icyerekezo 2020”.

Bosenibamwe yakomeje ko  aha ikaze umuntu wese wifuza gutemberera Intara y’Amajyaruguru atarutse mu gihugu cy’Ubushinwa .

Agira ati:”Mbahaye ikaze kandi niteguye kubakira, ni mugera mu Majyaruguru mujye mwumva ko muri mu rugo mwisanga”.

Ingabire Medius, umuyobozi w’ishuri ‘Inyange Girls School’ avuga ko bashima guverinoma y’Ubushinwa ngo kuko idahwema kubafasha mu bijyanye no kwagura ishuri no kubagezaho ibikoresho bibafasha mu myigishirize yabo.

Agira ati:”Guverinoma y’Ubushinwa ifasha iri shuri mu bijyanye n’inyubako ndetse n’ibikoresho babinyujije mu buyobozi bw’Akarere ka Rulindo”.

Ingabire akomeza  avuga ko Ubushinwa bunabafasha mu kwagura ubumenyi bw’abarimu bigisha muri iki kigo aho ngo kuri  ubu hari abarimu babiri bagiye kwiga mu Bushinwa .

Agira ati:”Basanzwe badufasha kandi bakomeje kudufasha. Ikindi batwemerera gutembera mu Bushinwa bitatugoye nk’ubu hari abarimu bacu bariyo kandi no munsi iri imbere hari abanyeshuri bacu 10 bazajyayo”.

Inyange Girls School ni ishuri ryigisha siyanse n’ibijyanye na mudasobwa riherereye mu Karere ka Rulindo ho mu Ntara y’Amajyaruguru.

Iri shuri rifite amashami abiri ariyo MPC(Math, Physics, computer)na MCE (Math, Computer na Economie) ryatangiye mu mwaka 2011 ryubatswe na guverinoma y’Ubushinwa, kuri ubu  rimaze kugira abanyeshuri 480.

Bamwe mu banyeshuri biga kuri iki kigo
Bamwe mu banyeshuri biga kuri iki kigo
Aha basinyaga ku mpapuro zigaragaza inkunga bahawe zirimo mudasobwa 10 na televisiyo
Aha basinyaga ku mpapuro zigaragaza inkunga bahawe zirimo mudasobwa 10 na televisiyo
Umugore w'Ambasaderi ni we wabishyizeho umukono
Umugore w’Ambasaderi ni we wabishyizeho umukono
Mbere yo gutangira ibiganiro babanjye gutemberezwa ikigo
Mbere yo gutangira ibiganiro babanjye gutemberezwa ikigo

Rachel Mukandayisenga
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • n’ubundi leta yacu isanzwe ishyize imbere uburezi bw’abana babakobwa kuba ubushinwa bwadufasha muri ino gahanda n’ibintu byo kwishimira

  • umubano n’ubushinwa umaze kugera kure , kandi ibi nudukomeza kwifuza, ubushunwa nigihugu gikomeye kandi gikomeje kwerekana ko kiri gutera imbere byihuse cyane, gufatanya nacyo n’amahirwe menshi cyane, byagera kuburezi bikaba akarusho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEnglish
en_USEnglish