Berlin: Hamuritswe urupapuro rw'inzira ruhuriweho na EAC
Kuri uyu wa kane tariki 06 Werurwe, mu ihuriro ngarukamwaka ry’ubukerarugendo “Internationale Tourismus-Börse (ITB)” ririmo kubera i Berlin mu gihugu cy’Ubudage, abayobozi bakuru muri Guverinoma n’ibigo bishinzwe ubukerarugendo mu bihugu by’u Rwanda, Uganda na Kenya bamuritse umushinga w’urupapuro rw’inzira bihuriyeho (single joint visa) ruzajya rukoreshwa n’abakerarugendo baje muri ibyo bihugu babyifuza.
Uru rupapuro rw’inzira ruhuriweho n’ibihugu bitatu rufite agaciro k’amadolari 100 (akabakaba ibihumbi 60 by’amafaranga y’u Rwanda) wumvikanywe kandi wemezwa n’abakuru b’ibihugu by’u Rwanda, Uganda na Kenya.
Mbere y’uko hemerwa uru rupapuro ruhuriweho buri gihugu ukwacyo cyari gifite uburyo kirugurisha bitandukanye n’ibindi bihugu, Kenya yarugurishaga amadolari 50, Uganda irugurisha amadolari 50, naho u Rwanda rurugurisha amadolari 30 gusa.
Mu gusobanurira abitabiriye iri huriro mpuzamahanga mu by’ikoranabuhanga akamaro k’uru rupapuro rw’inzira ruhuriweho, Minisitiri ushinzwe ibikorwa by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Ubucuruzi n’Ubukerarugendo muri Kenya, Phyllis Kandie yavuze ko uku guhuza imikoranire mu bukerarugendo bifitiye akamaro kanini ubukerarugendo bw’ibihugu byishyize hamwe.
Yagize ati “Akarere kazungukira mu kwiyongera kw’abakerarugendo n’umubare w’iminsi bazamara muri ibi bihugu (Rwanda, Uganda na Kenya) .”
Ku ruhande rwe, Amb. Valentine Rugwabiza, umuyobozi w’ikigo gishinzwe kwihutisha iterambere mu Rwanda (RDB) ari nacyo gifite mu nshingano ubukerarugendo avuga ko umusaruro wo guhuza impapuro z’inzira ku bakerarugendo watangiye kutanga umusaruro kuva tariki 01 Muatarama uyu mwaka ubwo byatangiraga gushyirwa mu bikorwa.
Yagize ati “Twatangiye kubona ingaruka nziza kuko turimo kubona umubare w’abasura akarere ka Afurika y’Iburasirazuba wiyongera.”
Akarere ka Afurika y’Iburasirazuba gafite ibyiza byinshi nyaburanga bikurura abakerarugendo cyane cyane Ingagi zo mu Rwanda na Uganda, Umusozi wa Kilimanjaro, pariki z’ibihugu n’ibindi byinshi, bituma abakerarugendo bagera kuri miliyoni 50 basura usanga harimo benshi baba baje muri aka karere.
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
Ni sawa kabisa! Mukomereze aho! Bibaye byiza Hatekerezwa uburyo bwa Passport imwe muri ibi bihugu, byazadufasha cyane!
Comments are closed.