Mu murenge wa Kabatwa umusarane wabaye imari ishyushye
Mu murenge wa Kabatwa, ho mu Karere ka Nyabihu ubwiherero (umusarane) ni imari ishuri ishyushye ku buryo uwufite wuzuye aba yizeye kubona agafaranga gatubutse kubera ko imyanda iwubamo ngo irimo gukoreshwa mu gufumbira ibihingwa.
Ubwo umunyamakuru w’UM– USEKE yasuraga uyu Murenge, abaturage bamubwiye ko umusarane ari kimwe mu bintu basigaye baha agaciro cyane kuko uwufite awukuramo agatubutse, dore ko igiciro cy’umusarane wa metero ebyiri wuzuye gihera ku mafaranga y’u Rwanda ibihumbi makumyabiri (20,000 Frw) kuzamura.
Abahinzi cyane cyane b’ibirayi bagura umusarane bagakuramo imyanda bakajya kuyifumbiza dore ko ngo ikirayi cyeze kuri iyo fumbire kiba ari kinini cyane n’ubwo ngo kitaryoha.
Abaturage bavuganye n’umunyamakuru wacu ariko basabye ko amazina yabo atagaragazwa kubera ko bamenyekanye byabagiraho ingaruka, bavuga ko nyuma yo kubuzwa gufumbiza imyanda yo mu bwiherero bahisemo kujya bavidura imisarane mu masaha y’ijoro bugeze aho burabihorera.
Umwe muri bo ati “Urebye ikirayi uko kiba kingana nawe ntiwareka kuyafumbiza.”
Abaturage bo mu Murenge wa Kabatwa kandi bavuga ko kubera gufumbiza imyanda yo mu bwiherero, ubu kubona ubwiherero burimo imyanda bisigaye bigoye, abahinzi bamwe na bamwe ngo batangiye kujya bajya kuyigura mu yindi mirenge baturanye.
Ku rundi ruhande ariko ngo n’uwufite akanga kuwugurisha abahinzi hari igihe bawumwiba nijoro bakawuvidura.
Ibi birayi byafumbijwe imyanda yo mu bwiherero ariko ngo abaturage bo muri uyu Murenge ntabwo bakunda kubirya cyane ahubwo babyohereza ku masoko yo hanze y’umurenge wabo no mu tubari na za resitora kuko abaturage baba bazi ko byafumbijwe imyanda yo mu bwiherero.
Ahubwo ngo iyo bashatse ibirayi usanga bajya guhaha ibyo mu duce tudafumbiza ifumbire yo mu bwiherero nk’iby’ahitwa Karambo n’ahandi.
Ubwo twavuganaga na Niyibizi Louis, umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kabatwa yadutangarije ko kubera ko amaze igihe gito aje gukorera muri uyu murenge ngo ntabwo aramenya icyo kibazo, kubw’izo mpamvu ngo byinshi yavuga kubyo abaturage batangaje.
Impuguke mu buhinzi:
Impuguke mu buhinzi, Uwizeyimana Lambert yadutangarije ko ifumbire y’imyanda yo mu bwiherero ari ifumbire nziza ku rwego rwo hejuru ariko isaba kuyitegura kandi ngo n’ahandi barayikoresha si mu murenge wa Kabatwa gusa.
Ati “Amazirantoki ni ifumbire nziza kuko ibavanze n’inkari zikungahaye kuri azote igaragara no mu zindi fumbire, kubera ko umuntu arya ibintu byose, mu myandaye haba harimo n’ibyo ibihingwa bikeneye ngo byere neza.”
Uwizeyimana kandi ngo abaturage ntibakwiye kugira ikibazo na gitoya ku buziranenge bw’ibyo birayi byezwa n’imyanda yo mu bwiherero.
Maisha Patrick
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
Ahaaaa, mu ragirango ababirya babisimbuze kabunga ( nako kawunga) murashaka gusebanya. Njye nd’umuhinzi kandi ndi n’umuturage wa Kabatwa, dukoresha ifumbire mvaruganda yitwa NPK 17 17 17 hashije igihe kirekire. Ifumbire y’imborera dukoresha hari iy’amatungo magufi n’amaremare kuko turi n’aborozi, ndetse n’iyi biguruka ( Inkoko z’amagi n’izi nyama). kuko turi n’abahinzi bibireti nyuma yuko SOPYRWA imaze gukuramo PYrethrine ibisigazwa byabyo (les dêchets) bimaze kubora nabyo turabikoresha. Ubwo rero niba ahubwo Agronome agaragaje ko iyo fumbire nayo ifite akamaro ndumva bitaba ishano ahubwo bave mu biro by’utugari n’imirenge basobanurire abo baturage uburyo bwo kuyikoresha.
Iyi fumbire irakoreshwa n’abashinwa hano i Kigali barayikoresha rwose ahubwo twige uko ibyazwa umusaruro neza urumva 11.000.000 ni ibiro bingana gutyo nibura buri minsi ibiri
Hahaha ayo mazirantoki sinayarya nyareba