Itorero ADEPR rigiye gushyira mu zabukuru abagera kuri 12
Byatangajwe n’Umushumba w’itorero mu Ntara y’Amajyepfo Pasiteri Kayijamahe Jean mu nteko rusange y’iminsi ibiri yahuje abayobozi ku rwego rw’uturere na za Paruwasi yabereye mu karere ka Muhanga taliki ya 06/03/2014.
Uyu Muyobozi akaba yavuze ko agiye gukora ingendo mu matorero abereye Umuyobozi kugirango arebe abapasiteri bagejeje Imyaka yo gufata ikiruhuko cy’izabukuru.
Umuyobozi w’Itorero ADEPR mu Ntara y’amajyepfo Pasiteri Kayijamahe Jean yabivuze ahereye ku bakozi b’iri torero bari ku rwego rw’abapasiteri bagejeje ndetse banarengeje imyaka yo gufata ikiruhuko cy’izabukuru bakiri mu mirimo, batigeze batangirwa imisanzu y’ubwiteganyirize bw’abakozi nk’uko bisanzwe bigenda ku bandi bakozi bose bahembwa imishahara.
Kayijamahe yavuze ko kudatangira ku gihe imisanzu y’ubwiteganyirize bw’abakozi bigira ingaruka mbi ku mukozi ku giti cye ndetse n’Itorero muri rusange.
Aha akaba yatanze urugero rw’umukozi wabo uherutse kujya mu kiruhuko cy’izabukuru bagasanga atarateganyirijwe kandi amaze imyaka hafi 20 ari mu kazi k’itorero.
Pasiteri Kayijamahe yakomeje avuga ko uyu mubare w’abakozi barenga 10 bategurira kujya mu kiruhuko cy’izabukuru atizeye ko ariwo wonyine ko bisaba gukora isuzuma rirambuye hakarebwa n’abandi bakozi baba bagejeje imyaka nk’iyi yo gufata ikiruhuko cy’izabukuru noneho bagategurirwa ibirebana n’amategeko hakiri kare.
Yagize ati:’’Tugiye gukora ingendo hirya no hino mu matorero yacu ari mu Ntara y’Amajyepfo, abakoresha tuzasanga batarubahirije ibiteganywa n’amategeko bazafatirwa ibihano n’itorero’’
Bimenymana Mathias, Umushumba w’Itorero rya ADEPR mu karere ka Kamonyi afite imyaka 62 y’amavuko yavuze ko we n’umuryango we batangiye kwiteganyiriza ibizabatunga mu gihe bazaba bageze mu kiruhuko cy’izabukuru,ariko yongeyeho ko ibi bidahagije byonyine ko bisaba n’itorero bakorera ko ryabatangira imisanzu kugirango nibageza iyi myaka, bazabone umushahara wisumbuyeho.
Yagize ati: Usibye Kudutangira imisanzu ADEPR byakabaye ishyizeho ikigega kigamije guherekeza abageze mu zabukuru kandi bakabishyira no mu itegeko aho kugendera ku marangamutima’’.
Itorero ADEPR mu Ntara y’Amajyepfo rifite abashumba bahagarariye uturere na Paruwasi barenga 70 muri bo hari abafite imyaka iri hejuru ya 65 bakiri mu kazi.
Iri torero kandi riherutse guha ibihano by’agateganyo umwe mu bakozi babo wakoreraga mu karere ka Muhanga kubera ko atigeze atangira imisanzu abakozi bakoranaga nawe.
MUHIZI Elisée
ububiko.umusekehost.com/Muhanga
0 Comment
Nimuruhuke mureke nabafite mind zikiri fresh bakore kuko nubundi iterambere muri byose!
Comments are closed.