Huye: Abarokotse Jenoside barasaba ubufasha mu kubaka urwibutso
Abarokotse genocide yakorewe abatutsi b’i Mpare na Musange mu murenge wa Tumba mu karere ka Huye, barasaba ubuyobozi bw’Akarere kubafasha kubaka urwibutwo, kuko ngo urwo biyubakiye rumaze gusaza.
Ibi aba baturage babivuze mu muhango wo Kwibuka ku nshuro ya 20 abazize Jenoside yakorewe abatutsi kuri uyu wa kabiri taliki ya 22 Mata 2014 i Mpare.
Uyu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 20 genocide yakorewe abatutsi, umurenge wa Tumba wo mu karere ka Huye wabereye mu kagari ka Mpare gahuje amateka n’aka Musange, aho bamwe mu baharokokeye bavuga ko bishimira intambwe bamaze gutera mu kwiyubaka.
Gusa aba baturage bavuga ko nyuma y’imyaka 20 ishize Jenoside yakorewe abatutsi ibaye, ngo hari ibibazo bagifite kandi bimaze igihe kirekire birimo kuba bamaze igihe basaba urwibutso kuko uruhari rushaje, ariko ngo kugeza ubu ntirurubakwa.
Aphrodice Rudasingwa umuyobozi wa IBUKA mu kagari ka Mpare avuga ko basaba ko ubuyobozi bwabunganira bakabafasha kubaka urwibutso rusimbura uruhasanzwe.
Rudasingwa ati: “urwibutso ruhari ni urwubatswe n’amaboko y’abarokotse ba hano i Mpare na Musange turasaba ubwunganizi bw’ubuyobozi tugafatanya kubaka urwibutso ruzima.”
Paulin Mutemberezi umuyobozi w’ishami ry’imari mu karere ka Huye mu ijambo rye avugako ikibazo cy’uru rwibutso bukizi hakaba hari na gahunda yo kurwubaka nibamara guhabwa ingengo y’imari ndetse bakabona n’abaterankunga.
Mutemberezi akomeza avugako bazagenda bakusanya imbaraga n’inkunga igenda iboneka, n’ubuyobozi bw’Akarere bukabatera inkunga ibyo kubaka uru rwibutso bigashyirwa mubikorwa.
Aha i Mpare na Musange ni tumwe mu duce twaranzwe n’amateka yihariye kuri Jenoside kuko ho Jenoside yahageze nyuma mugihe ahandi mu duce bihana imbibi abatutsi bicwaga abandi bagahungira i Mpare na Musange nyuma baza gukangurirwa n’abari abategetsi mugihe cya Jenoside bakomokaga muri utu duce kwica abo batutsi.
Uru rwibutso rushyinguyemo imibiri irenga 5000.
ububiko.umusekehost.com