Nyuma yo gufungurwa, abahoze muri ADEPR bashinze itorero rishya bise EPEMR
Pasiteri Samson Gasasira, uri mu bashwanye n’ubuyobozi bwa ADEPR, yemeje ko we na bagenzi be kuri uyu wa gatandatu aribwo bari butangize itorero Eglise de Pentecote Emmanuel au Rwanda (EPEMR) ku mugaragaro, bakaritangiriza ku Kimironko mu nyubako ya Magnificate House hafi y’isoko na Gare ya Kimironko.
Benshi mu bagiye gutangiza iri torero bahoze ari abanyamuryango ba ADEPR, muri bo harimo na 14 baherutse gufungwa ubwo bagenzi babo babashinje gushaka gusenya itorero ADEPR.
Pasiteri Gasasira avuga ko umubano wabo na ADEPR ntakibazo ubu gihari, kuko ngo ariwe n’abandi bari bafite inshingano muri ADEPR banditse inzandiko bayisezeraho banabamenyeshako bagiye kwikorera.
Pasiteri Samson akaba yatanze n’ingero zabandi bantu benshi ngo bagiye bava mu itorero rya ADEPR kandi neza ntihagire ikibazo bitera akaba yumva nabo ntakibazo bizatera.
Ati « Hari Gatabazi washinze Assemble de Dieu, Rugamba uyobora Betisaida, Rugagi Innocent, Yongwe, Mujyororo mu Gatsata, Innocent ku Bigega, Ngwabije wo mu Mutara, ba Mjyambare i Kibagabaga, Gitwaza washinze Zion Temple wahoze muri Hoziana Choir n’abandi benshi aba bose bahoze muri ADEPR bayivamo barasezera bagura umurimo w’Imana ».
Uyu mugabo avuga ko gutangiza itorero ryabo ntaho bihuriye no gukora Business ahubwo ari ishyaka ry’Imana, avug ako muri Matayo 28:19 habisobanura neza, ngo icyo bashyize imbere ni ivugabutumwa no kwamamaza ijambo ry’Imana.
Iri torero ngo rikaba rivutse kuri Minisiteri y’ivugabutuma yitwa Minisiteri Emmanuel yarisanzweho akaba ariyo ifunguye uru rusengero.
Pasiteri Gasasira abajijwe icyo banenze ADEPR kugirango bayivemo yavuze ko batanenga ADEPR kuko banayikozemo, ahubwo gusa bahisemo kwagura umurimo hanyuma bagatangira.
Gahunda bagenderaho ngo inzira nyabagerwa ni ukurarika abantu kuza kumva ubutumwa bwiza, ubishaka wese akaza, iri teraniro rikazaba nyuma y’umuganda, kuva saa munani kuri uyu wa gatandatu.
Gusa indi minsi ngo bazajya basenga ku cyumweru, mu minsi y’imibyizi bigishe abantu gusoma, kwandika no kubara cyane ko baturiye abantu batari bakeya yaba abana baba bari mu isoko naba bari muri gare.
Uyu mugabo uri mu bashinze iri dini rishya avuga ko imyizerere bakomeza byinshi, birimo kutemera ko abantu bambara ubusa, imisatsi uko imeze kose ngo si icyaha kuko icyaha ari mu mutima w’umuntu.
Mu itorero ADEPR higeze kujya havugwa ikibazo cy’indeshyo y’imyenda (amajipo) abagore n’abakobwa bagomba kwambara ndetse n’imisatsi bakwiye kuba bafite.
Iri torero Eglise de Pentecode Emmanuel au Rwanda (EPEMR) ritangiye rifite Korale, nabadiyakoni hamwe numuPasiteri umwe uko umurimo uzakura ngo ni nako bizagenda nabo bakura.
Tumubajije uko yakiriye gufungwa mu minsi ishize kubera amakimbirane bagiranye n’ubuyobozi bwa ADEPR, yavuze ko gufungwa atari byiza ariko ko no mu munyururu bakoze umurimo w’Imana kuko ngo bababwiye ubutumwa bwiza maze 3/4 by’abo bari bafunganye bakira Yesu nk’umwami n’umukiza wabo. Barihana.
ADEPR mu minsi yashize yavuzwemo ubwumvikane bucye mu bayobozi bayo, ikibazo cyagejejwe no kwa Perezida wa Republika mu nzandiko, buri wese aribaza niba ubu bwumvikane bucye bwaba ataribwo buvuyemo itorero rishya…..
Patrick KANYAMIBWA
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
Turi mu bihe by’Imperuka,nta kundi. Ko ibyanditswe bigomba gusohora se! Tubifurije imirimo myiza nabo nibajye kwishakira ayabo.
ibi nibyo abazi Pastoro Gasarasi Samson, uko kuva yahamagarwa yagaragaje ishyaka ku murimo w’Imana akarwana intambara nziza uhereye mu rugo rwe. uyu ni umukozi w’Imana. turamusengera ngo Imana yagure vision kandi umukumbi w’Imana ugubwe neza. ikindi abantu badakwiriye kumwibeshyaho nuko ari umwe mu ba pasitoro bahamagawe bafite imitungo nu uwa Kabiri wubatse etage ku gikongoro. umutungo we wagize uruhare mu kubaka insengero haba muri ADEPER n’andi matorero.
Turasaba Abayobozi ba ADEPR kwisubiraho kuko imikorere yabo mibi niyo izatuma abakiristo bahunga itorero kandi ryari ryiza.Uburyo bagendera ku cyenewabo n’ivangura ry’amoko bakwiye kubireka bagakora umurimo w’Imana.
Comments are closed.