Lotti Bizimana waririmbye 'Ntamunoza' azibukwa by'umwihariko
Nk’uko tubikesha bamwe mu bagize umuryango we, Umuhanzi Bizimana Lotti agiye kwibukwa by’umwihariko ndetse n’ibihangano bye bimurikirwe Abanyarwanda, ubu bikaba biri gukusanywa hanategurwa ibikorwa bitandukanye mu kumuha agaciro.
Umuhanzi Bizimana Lotti yavutze muri 1949 aza kwicwa muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994. Bizimana yapfanye n’umuryango we wose, umugore we Kanziga Ildegarde n’abana be bane.
Mwishywa we Dushimimana Dachim akaba n’umunyamakuru kuri City Radio ngo niwe wagize iki gitekerezo afatanyije na Prof. Maronga Pacifique, umwanditsi w’ibitabo wanigishije muri Kaminuza zitandukanye akaba ari no mu batangije ishami ry’Itangazamakuru n’Itumanaho muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda.
Dushimimana atangaza ko hamaze kwegeranywa indirimbo zigera kuri 18 muri 25, abantu bazi kuri Bizimana, mu mpera za Gicurasi uyu muzingo ukazamurikirwa umuryango n’abanyamakuru.
Ibi byo kumurika izi ndirimbo, bizabanziriza igitaramo gikomeye cyo guha agaciro uyu muhanzi. Umuhango wo kumurika ibihangano bye ukazabera kuri Serena Hotel nk’uko umuryango we ubyifuza.
Iki gitaramo kizaba kirimo abahanzi b’inararibonye barimo Mwitenawe, Makanyaga, Man Martin, n’abandi batandukanye.
Bizimana Lotti bivugwa ko no mu buzima busanzwe yagiraga uturingushyo mu bihangano bye aho yibandaga ku mibanire y’abantu, urukundo n’amateka yabo mu buryo bwasetsaga abantu. Azwi ku ndirimbo zitandukanye nka Ntamunoza, Nitwa Patron, Ibyiwacu, Cyabitama n’izindi.
Nyuma y’imyaka 20, umuhanzi Lotti Bizimana agiye kwibukwa, ibi ngo bikaba bikwiye guha isoma abandi bo mu miryango ifite abantu basize ibikorwa bifatika kubigaragaza kandi bene byo bakibukwa by’umwihariko.
Minisiteri ifite Umuco mu nshingano zayo nay o ngo yakuramo isomo kuko ngo byinshi mu bihangano by’aba bahanzi ntaho byigeze bikusanyirizwa.
BIRORI Eric
ububiko.umusekehost.com