USA: Kwibuka Jenoside muri Leta ya Texas byabereye Dallas
Muri Leta zunze ubumwe za Amerika, kimwe n’ahandi hatandukanye ku Isi, kwibuka Jenoside ku nshuro ya 20 abanyarwanda baba muri Leta ya Texas bateguye iki gikorwa kuwa gatandatu w’icyumweru gishize kibera mu mujyi wa Dallas aho kitabiriwe n’abantu batandukanye barimo na Ambasaderi w’u Rwanda muri USA nk’uko bitangazwa n’abari bahari.
Abanyarwanda bavuye mu mijyi ya San Antonio, Abilene, Houston, Fort Worth n’indi mijyi yo muri iyi Leta, Ambasaderi n’abakozi ba Ambasade y’u Rwanda muri Amerika, abayobozi muri Leta ya Taxas ndetse n’inshuti z’abanyarwanda babayo bari bitabiriye uwo muhango.
Umuhanzi w’umunyarwanda Emmy utuye mu mujyi wa Houston, yari mu batumiwe gutanga ubutumwa mu ndirimbo kuri uyu munsi.
Professor Mathilde Mukantabana ambasaderi w’u Rwanda muri Amerika wari muri uyu muhango, yatanze ubutumwa bukomeza abarokotse ndetse buha ihumure n’icyizere u Rwanda mu nzira rurimo igana ku kwiyubaka nk’uko umwe mu bitabiriye uyu muhango yabidutangarije.
Mu butumwa mu ndirimbo yaririmbwe na Emmy yagize ati “Rwanda wazize amateka mabi kandi afutamye, reka tuyagoroze guhuza imbaraga zacu tubibe ejo heza maze iri somo rikwire hose.”
Umuhanzi w’umunyarwanda Ngabo Medard (Meddy) nawe utuye muri iyi Leta ya Texas akaba yari muri uyu muhango.
Plaisir Muzogeye
ububiko.umusekehost.com