Digiqole ad

Abanyeshuri mu Rwanda batsindiye gukomeza mu marushanwa ya Microsoft

Kuri Gatandatu , 20 Mata mu muhango wabereye I Kigali hatangajwe itsinda ry’abanyeshuri b’Abanyarwanda batsinze mu irushanwa ryateguwe n’ikigo Microsoft  ryari rigamije kutoranya abanyeshuri b’indashyikirwa mu guhanga udushya mu ikoranabuhanga hagamijwe gukemura ibibazo by’ingutu abantu bahura nabyo.

Itsinda ryatsindiye kujya mu cyiciro gikurirkira
Itsinda ryatsindiye kujya mu cyiciro gikurirkira

Iri rushanwa ribereye bwa mbere mu Rwanda ryahuje abanyeshuri bo muri za Kaminuza zitandukanye zo mu Rwanda harimo Kaminuza y’u Rwanda, ishami ryigisha ubumenyi n’ikoranabuhanga, Kaminuza y’Abadivantisite bo muri Afurika yo hagati, Koleji za Tekinoloji za Kicukiro na Tumba.

Nk’uko uyu mushinga wiswe ImagineCup ari igice cya Microsoft’s YouthSpark, ugamije guha ba rwiyemezamirimo  bato bo mu nzego zitandukanye amahirwe yo gushaka ibitekerezo bishya byatuma bahanga ikintu cyihariye cyagirira abantu akamaro kandi kikinjiriza uwagihanze agafaranga.

Muri rusange amatsinda arindwi agizwe n’abanyeshuri bo muri za Kaminuza niyo yahataniye gutsinda muri iki cyiciro.

Itinda ryitwa Agristars, rigizwe n’abanyeshuri bane biga mu mwaka wa kane  muri Kaminuza y’u Rwandam ishami ry’ubumenyi na Tekinoloji nibo batsinze iki cyiciro.

Batsinze bamaze gukora umushinga wo kumenya uko ifumbire ingana mu butaka hifashishijwe telephone igendanwa.

Itsinda ryitwa While Team Dafy yo yahembwe gukora umushinga urimo  guhanga udushya kurusha abandi( innovation category)

Itsinda  Agristars ryagaragaje ubuhanga mu gukora gahunda ya Telephone igendanwa ikora nka mudasobwa yerekana uko ifumbire ingana mu murima hafashwe gusa ifoto y’ubwo butaka.

Iyo telephone ubwayo niyo ihita ibara uko ifumbire ingana bityo umuhinzi akamenya uko abyifatamo.

Umwe mu bagize iri tsinda, Dieudonné Ukurikiyeyezu yagize ati  “ Iyo telephone irangije gusesengura uko ifumbire ingana, bifasha umuhinzi kumenya uko yabyifatamo mu kazi ke , akamenya ahakwiriye kongerwa ifumbire ndetse n’igihingwa kijyanye n’ubwo butaka.”

Abatsinze kuri iki cyiciro bazahura na bagenzi babo mu marushanwa abanziriza icyiciro cya nyuma cyiswe the Imagine Cup World Semifinals kizatangira muri Gicurasi uyu mwaka.

Amatsinda icumi azarusha ayandi muri Afurika niyo azakomeza ku cyiciro cya nyuma cyizabera ahitwa  Seattle muri Leta zunze Ubumwe z’Amerika muri Nyakanga uyu mwaka.

Ukurikiyeyezu yashimiye intsinzi yabo kuko ibahaye umwanya wo guhagararaira u Rwanda mu cyiciro gikurira.

Umwa mu bahagarariye urubyiruko nyafurika muri  Microsoft 4Afrika Advisory Council witwa  Akaliza Keza yashimiye iri tsinda kuko ngo ryakoze igikoresho cyiza kandi cy’ingirakamaro ku buhinzi muri Afurika no mu Rwanda by’umwihariko.

Eric Odipo ukuriye Microsoft muri Afurika  y’uburasirazuba n’amajyepfo yashimye amatsinda yose yahatanaga, avuga ko ibyo bakoze byose bifite icyo byamarira abantu muri rusange.

Theogene Kayumba, ukuriye ishami ry’ikoranabuhanga muri Minisiteri y’uburezi, yashimiye Microsoft kuba yarakurikije amasezerano ifitanye na Minisiteri mu kuyifasha kwigisha ikoranabuhanga abana b’u Rwanda.

Yongeyeho ko yizeye ko abanyeshuri bagize itsinda  Agristars bazegera ku marushanwa ya nyuma azabera Seattle.

Yagize ati “Aba banyeshuri batweretse ko bashoboye kandi ko bakorana ingufu. Ibi bigomba kubera abandi urugero rwiza nabo bakazagaragara mu  marushanwa nk’aya mu myaka izaza.”

Abanyeshuri barenga miliyoni imwe n’ibihumbi mirongo itandatu na bitanu bahatanye muri iri rushanwa  rya Imagine Cup mu myaka icumi ishize.

Bakoze imishinga itandukanye y’ikoranabuhanga yagize uruhare mu gukemura ibibazo bikomeye Isi yari ifite muri icyo gihe.

Umwe muri iyo mishinga yakozwe umwaka ushize n’abanyeshuri bo muri Uganda bahembye n’Ikigo ya UN gishinzwe guteza imbere abagore kubera gahunda ya mudasobwa bose Matibabu ifasha mu kumenya niba umuntu arwaye Malariya bitabaye ngombwa ko umukozaho igipimo cyo kwa muganga.

Iyo umuntu akoreshe urutoki rwe kuri Telephone ikora nka mudasobwa ifite  agakoresho bita Kinect sensor , iyi telephone ihita imwereka niba arwaya Malariya ndetse n’igipimo cyayo.

Iri tsinda ryahembye amadolari ibihumbi cumin a bibiri kandi rihabya amahugurwa majyanye n’uko bayinonosora. .

Amatsinda yose azabasha kugera ku mukino wa nyuma  azahembwa. Mu bihembo biteganyijwe gutangwa harimo guha  buri tsinda mu matsinda icyenda amadolari igihumbi, azabafasha gukorana binyuze mu buryo bw’ikoranabuhanga bwiswe Visual Studio Online kugira ngo banoze imishinga yabo.

Microsoft ifatanyije na Leta y’u Rwanda iri gufasha urubyiruko kwiga no kongera ubumenyi mu ikoranabuhanga  mu rwego rwo kwihutisha iterambere.

 

ububiko.umusekehost.com

en_USEnglish