Digiqole ad

Abashinzwe umutekano n’Ubukerarugendo muri Nyungwe – Kibira bahuriye mu nama

Ishyamba rya Nyungwe ryo mu Burengerazuba bw’Amajyepfo y’u Rwanda rifatanye n’ishyamba rya Kibira riri mu Majyaruguru y’Uburengerazuba bw’u Burundi, ubumwe bw’aya mashyamba bifatwa nk’ishyamba riza ku isonga mu bunini mu mashyamba yo mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba. Ku wa 17 Mata, abashinzwe umutekano ndetse n’ubukerarugendo ku mpande z’ibihugu byombi kuri aya mashyamba bahuriye mu nama i Nyamagabe.

Abayobozi b'inzego zitandukanye ku mpande zombi bari bitabiriye iyi nama.
Abayobozi b’inzego zitandukanye ku mpande zombi bari bitabiriye iyi nama.

Uretse umubano ibihugu by’u Rwanda n’u Burundi bisanzwe bifitanye ushingiye kuri iri shyamba, ngo n’ubundi ibi bihugu bisa nk’aho ari igihugu kimwe kubera umubano mwiza w’ababituye nk’uko byatangajwe na Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Alphonse Munyantwari.

Yagize ati “Kwicara nk’uku tugamije kurebera hamwe uburyo twakwagura imikoranire yacu nk’u Rwanda n’u Burundi si ibya none, ibi ni imbuto dusarura ku mubano mwiza w’abakuru b’ibihugu byacu dukwiye no kwishimira kuko bitubera urugero rwiza.”

Guverineri Munyantwari yongeyeho ko imibanire y’ibi bihugu kandi iri mu nzego zose zaba iz’umutekano zikunze gufatanya mu guhanahana amakuru, mu gihe hagaragaye igishaka kuwuhungabanya ndetse bigafatanya kurebera hamwe umuti wabyo.

Alphonse Munyentwari Guverineri w'Intara y'Amajyepfo yavuze ko imibanire myiza y'abakuri b'u Rwanda n'u Burundi ari urugero rwiza rw'abatuye ibi bihugu
Alphonse Munyentwari Guverineri w’Intara y’Amajyepfo yavuze ko imibanire myiza y’abakuri b’u Rwanda n’u Burundi ari urugero rwiza rw’abatuye ibi bihugu

Ku rundi ruhande, Muhamed Feruzi uyobora ikigo cy’igihugu gishinjwe ibidukikije no gucunga amashyamba kimeza mu gihugu cy’u Burundi we yavuze ko uretse kuba baje kwigira ku Rwanda imicungire no gusigasira ubukerarugendo bw’amashyamba hari n’ibindi byinshi u Burundi busanzwe bwigira ku Rwanda kandi bazahora barwigiraho.

Kimwe mu byo bazigira ku Rwanda ngo ni ukureba uko ubukerarugendo bwo muri Pariki ya Kibira nabwo bwatangira kwinjiza amadevize menshi nk’uko ubwo muri Nyungwe bihana imbibe buyinjiza.

Yagize ati “Si mu bukerarugendo gusa kandi kuko hari byinshi u Rwanda rusumbya u Burundi bityo rero bikazatuma dukomeza kwigira ku Rwanda nk’uko n’ubundi byari bisanzwe.”

Mu ngamba zavuye muri iyi nama ahanini zishingiye ku mikoranire myiza by’umwihariko gucungira hamwe umutekano w’aya mashyamba ndetse bikagirwamo uruhare runini n’abayaturiye batangira ku gihe amakuru mu gihe babonye hagaragaye ushaka kuba yakwangiza ibikoirwa byayo.

Muri izi Pariki zombi habamo ubwoko bw’inyamaswa n’ibimera bidakunze kugaragara muri Afurika, iyi ikaba ariyo mpamvu nyamukuru yatumye ibihugu byombi bisasa inzobe kugira ngo birebere hamwe uko byafatanya kuyacungira hamwe ndetse n’uko byasangira umusaruro uyavamo.

Muhamed Feruzi urongoye ikigo gishinzwe ibidukikije no gucunga amashyamba kimeza mu gihugu cy’u Burundi
Muhamed Feruzi urongoye ikigo gishinzwe ibidukikije no gucunga amashyamba kimeza mu gihugu cy’u Burundi
ifoto y'urwibutso y'abari bitabiriye iyi nama.
ifoto y’abari bitabiriye iyi nama.

Martin NIYONKURU
ububiko.umusekehost.com

en_USEnglish