Gicumbi:Inama Njyanama y’Akarere yahuguriwe uko ingengo y’imari ikoreshwa
Kuri uyu wa Mbere tariki 12, Gicurasi/2014, Minisiteri ishinzwe ingengo y’imari (MinIcofin) yasuye Akarere ka Gicumbi igamije guhugura abahagarariye inteko y’abajyanama b’Akarere mu rwego rwo kubongerera ubumenyi bujyanye n’uko ingengo y’imari itegurwa kandi ikoreshwa ku rwego rw’igihugu.
Nk’uko umukozi wa Minecofin Habiyaremye Pierre Celestin ushinzwe ishami ryo kwegereza imari n’ubushobozi mu nzego zibanze yadusobanuriye, guhugura abajyanama b’uturere ngo bikorwa mu gihugu hose.
Intego iba ariyo guha aba bakozi ubumenyi bazasangiza abaturage bahagarariye mu nzego z’ibanze nabo bakamenya uko ingengo y’imari itegurwa n’uko ikoreshwa muri gahunda z’igihugu.
Habiyaremye yongeyeho ko amahugurwa akorwa mbere y’uko ingengo y’imari y’umwaka isohoka. Abahuguwe ubu bahuguriwe ibijyanye n’ingengo y’umwaka 2014-2015.
Abahuguwe babwiwe ko habaho kurebwa amafaranga yinjiye mu mwaka ubanza, hakigwa uko ayo mafaranga yasaranganywa abashinzwe gukemura ibi bibazo.
Uyu muyobozi yashimye abajyanama ba Gicumbi kuko bari ku rwego rushimishije mu ikoreshwa ry’ingengo y’imari mu karere bahagarariye.
Ibindi bahuguwe by’umwihariko ni ukumenya uruhare rw’inama njyanama y’akarere mu bikorwa byose bigenerwa abaturage, kumenya uko imishahara izaba ingana, kumenya amafaranga yoherezwa mu mirenge hakurikijwe ibikorwa biteganyijwe n’umubare w’abakozi, kuba nta rwego runaka rwemerewe kohereza ingengo y’imari hagati mu mwaka no kongera iterambere mu bikorwa byose biteganywa.
Perezida wa Komisiyo y’ubukungu n’iterambere muri Njyanama y’Akarere ka Gicumbi Bizimungu Jeana Baptiste yishimiye amahugugurwa bagenewe ngo kuko yabunguye ubumenyi ku bijyanye n’ubwuzuzanye bw’umugore n’umugabo mu mikoreshereze y’ingengo y’imari gusa avuga ko Gicumbi.
Bimwe mu bitekerezo inama njyanama yatanze harimo ko mu kugena ingano y’ingengo y’imari hajya harebya uko igice kigenewe amafaranga kingana.
Urugero rwatanzwe ni urubyiruko rufite 60 ku ijana y’abatuye Gicumbi bityo ngo rukagenerwa ingengo y’imari igaragara.
Hasabwe kandi ko abakobwa biga mu bigo by’amashuri bajya bahabya ibikoresho byihariye byabo bijyanye n’isuku.
Evence Ngirabatware
ububiko.umusekehost.com