Digiqole ad

Muhanga: Abanyamaguru barinubira kudahabwa agaciro n’abatwara ibinyabiziga

Abakora ingendo n’amaguru mu Mujyi wa Muhanga barinubira cyane kudahabwa agaciro n’abatwara ibinyabiziga. Mu byo binubira cyane harimo ko abatwara ibi binyabiziga babihagarika ahantu hasanzwe hagenewe abanyamaguru.

Umujyi wa Muhanga ni uwa kabiri mu Rwanda ukorerwamo imirimo y'ubucuruzi myinshi   nyuma ya Kigali
Umujyi wa Muhanga ni uwa kabiri mu Rwanda ukorerwamo imirimo y’ubucuruzi myinshi nyuma ya Kigali

Abanyamaguru kandi binubira ko kenshi na kenshi abafite ibinyabiziga babafungiraho amaferi ndetse rimwe na rimwe bakabagonga.

Nyuma y’Umujyi wa Kigali; uyu Mujyi  wa Muhanga niwo uza ku mwanya wa kabiri mu  mijyi yo mu Rwanda ituwe cyane kandi ikorerwamo imirimo y’ubucuruzi isaba urujya n’uruza ry’abantu n’ibintu kubera serivise zihatangirwa nyinshi.

Muri uyu Mujyi hakunze kubera impanuka ziterwa n’ibinyabiziga zikomoretsa, zikamugaza ndetse zigahitana ubuzima bwa bamwe.

Nk’uko twabitangarijwe na bamwe mu banyamaguru bakunze gukora ingendo zabo muri uyu mujyi, ngo intandaro y’izi mpanuka ahanini ituruka ku gasuzuguro gakabije gafitwe n’ abatwara ibinyabiziga.

Benshi mu bo twaganiriye ni abanyeshuri bo mu rya Kaminuza  Gatulika y’i Kabgayi bakora ingendo zabo za buri munsi bajya cyangwa bava ku masomo n’amaguru.

Aba banyeshuri badutangarije ko gusuzugurwa n’abatwara ibinyabiziga bimaze kubarenga.

Ubwo twasangaga Hogoza Kessia wiga muri iri shuri ari gutongana  n’umumotari wari ugiye kumugonga twifuje kumenya birambuye uko ikibazo cyaba giteye turamuganiriza.

Aganira na UM– USEKE yagize ati “ si ubwa mbere si ubwa kabiri umumotari cyangwa undi mushoferi amfatiraho feri nk’uku. Aka ni agasuzuguro gakabije rwose, nawe se reba aho baba baparitse moto n’imodoka byabo kandi ari mu nzira yagenewe abanyamaguru, turarambiwe pe!”.

Abandi twaganiriye badutangarije ko aka gasuzuguro k’aba batwara ibinyabiziga babona bisa nk’ibyabaye umuco kuri bo bakaba bifuza ko ibi byahinduka nabo bakubahirwa kuba ari abantu kandi bakaba bafite uburenganzira budasubirwaho bwo gukoresha inzira y’abagenewe nk’uko bigenwa n’amategeko y’imikoreshereze y’umuhanda.

Bamwe mu batwara ibi binyabiziga babwiye UM– USEKE ko koko hari bamwe muri bo bafite iyi ngeso ariko ngo iterwa n’uko baba batanguranwa abagenzi.

Rurangwa Jean Paul ukora umwuga wo gutwara abantu kuri moto mu Mujyi wa Muhanga yagize ati “ Ibi turegwa n’abanyamaguru ndakeka muri twe ntawapfa kubona aho ahera abihakana, kuko n’ubwo umukobwa aba umwe agatukisha bose ariko hari bamwe muri twe bokamwe n’ingeso zo guteza akavuyo  bari gushakisha abagenzi ugasanga baparitse mu nzira zagenewe Abanyamaguru.”

Naho ku bijyanye n’agasuzuguro bagirira abanyamaguru, Rurangwa yavuze ko nabyo bidakorwa na bose ariko akaba abona na none bitizwa umurindi no kuba nta nzego zishinzwe umutekano wo mu muhanda zikunze kuba zihari ku buryo ababikora babiterwa no kuba batabona ababacyaha.

Yagize ati “ Iby’impanuka no gufungirwaho feri, nabyo bikorwa na bamwe muri twe ntago ari twese ariko nabyo bigatizwa umurindi no kuba ababikora bitwaza kuba badakunze kubona inzego zishinzwe gucunga umutekano wo mu muhanda dore ko inaha Polisi ihaboneka gacye”.

Nk’uko bigaragarira amaso uyu Mujyi wa Muhanga ni Umujyi ugaragara ko uri kwaguka  kandi  ukorerwamo ibikorwa byinshi bityo bikanatuma hagaragara ubwinshi bw’abahakorera ingendo; zaba iz’amaguru cyangwa abakoresha ibinyabiziga.

Kubera izi mpamvu, hakenewe imikoranire myiza hagati y’abakoresha imihanda ya Muhanga ndetse na Polisi ishinzwe umutekano mu muhanda kugira ngo ubuzima bw’Abanyarwanda bakorera i Muhanga burindwe.

Martin NIYONKURU

ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Ahubwo i Muhanga nta n’ubwo bajya bubahiriza ya mirongo iranga aho abanyamaguru bambukira. Uba uyigezemo bagashaka kuguhitana!

  • Kubyita agasuzuguro birasa n’ibigabanya uburemere bw’icyaha kuri njye..! Ahubwo ni ubugome nk’ubundi bushobora kugirwa n’umushoferi w’umuswa, w’injiji, kuburyo kutubahiriza amategeko agenga umuhanda etc… nyine bishobora gutuma umunyamaguru akomereka yewe ashobora no kuhasiga ubuzima! nyamara mbona police n’abandi babishinzwe bakagombye gushyiraho ibindi bihano bihanukiriye… ariko kandi n’ibyapa by’imihanda bikaba bihagije kandi bisobanutse neza! Murakoze.

Comments are closed.

en_USEnglish