Mu 1962 nibwo Padiri Fraipont Ndagijimana yashinze ikigo cyakira abana bafite ubumuga bunyuranye, ‘Home de la Vierge des Pauvres’ (HVP Gatagara). Kuri uyu wa 22 Gicurasi 2014 ibuye ry’ifatizo rikaba ryashyizwe ahazubakwa ishuri ntangarugero ry’abana bafite ibibazo byo mu mutwe i Gikondo mu mujyi wa Kigali. Iri shuri rizubakwa ahari ikigo HVP Gatagara ishami rya […]Irambuye
Abakozi ba EWSA ishami rya Ruhango kuri uyu wa 21 Gicurasi baremeye umuryango warokotse jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 uyu muryango wasizwe na Kamanzi Charles wakoreraga icyahoze ari ELECTROGAZ ubu kitwa EWSA. Mu rwego rwo kwibuka ku nshuro ya 20 jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ndetse no kwifatanya n’abarokotse muri iyi minsi 100 yahariwe kwibuka, […]Irambuye
Mu minsi 100 u Rwanda rwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, hirya no hino ibigo byibuka inzirakarengane zishwe. Mu Kigo nderabuzima cya Byimana, abakozi n’abayobozi bacyo bashyize umugayo ku baforomo n’abaganga bijanditse mu bwicanyi bwa Jenoside yakorewe Abatutsi. Ibi byagarutsweho ku munsi w’ejo tariki ya 20 Gicurasi 2014, ubwo abakozi, abayobozi b’ikigo nderabuzima cya Byimana bifatanyije […]Irambuye
Abakozi b’Ihuriro ry’ibigo by’Imari iciriritse mu Rwanda (AMIR) basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, ku Gisozi, umuhango wabimburiwe n’urugendo rwakozwe n’abakozi ba AMIR rwavuye ku cyicaro cya AMIR ku Kacyiru rwerekeza ku Gisozi. Nk’uko biri mu nshingano z’ibigo by’imari iciriritse, kuzamura abakiri hasi mu bijyanye n’ubukungu, ihuriro AMIR ngo nab o bari mu bafite inshingano […]Irambuye
Ikigo cy’ amashuri yisumbuye cya Doctrina Vitae giherereye mu Murenge wa Ndera mu Karere ka Gasabo, kiravugwamo akarengane gakorerwa abakozi bacyo, cyane abarimu n’abayobozi, bi ngo bikaba bigira ingaruka ku ireme ry’uburezi rihatangirwa. Iki kigo kigizwe n’ibice bibiri, igice cy’amasomo asanzwe n’igice kigisha amasomo y’ubumenyingiro. Kuva mu 2007 iri shuri ryashingwa igice cy’amasomo asanzwe cyagize […]Irambuye
Mu nanma yahuje abagore bakora imirimo y’ubucuruzi bwambukiranya imipaka hagati y’umujyi wa Goma na Gisenyi kuri uyu wa 17 Gicurasi banenze bamwe muri bo basiga abana ku mupaka muto wa Rubavu kuko ngo ari ukuvutsa abana uburenzira bwabo. Ni mu nama yateguwe n’umuryango wa Search for common Ground igamije guhuriza aba bagore hamwe ngo bige […]Irambuye
Hashize igihe cy’amezi abiri kuri Centre de Santé ya Gishweru mu murenge wa Mwendo mu karere ka Ruhango mu ntara y’Amajyepfo ingufu z’amashanyarazi zikomoka ku mirasire y’izuba bakoreshaga zarapfuye, ibi bituma abarwayi nijoro bavurwa kuri za bougie, ababyeyi babyaye nijoro hakifashishwa amatoroshi kugirango amurikire abaganga nk’uko bitangazwa n’abarwayi. Umuyobozi w’iki kigo we iki kibazo avuga […]Irambuye
Mu karere ka Kicukiro, umurenge wa Niboye , akagari ka Nyakabanda kuwa 4 tariki ya 15 Gicurasi, Polisi y’u Rwanda yahafatiye abagabo babiri bakomoka mu muryango umwe, Iyakaremye Jean d’Amour w’imyaka 37 na Mbabariye Kimaki w’imyaka 26, nyuma yo gufatanwa ibiro 88 by’urumogi nk’uko bitangazwa na Polisi y’igihugu. Iyakaremye yari asanzwe acuruza urumogi kuko ngo […]Irambuye
Abagenderera Umujyi wa Nyamata bifashishije imodoka rusange, barinubira akavuyo k’abahamagara abagenzi bazwi nk’abakarasi, nyuma y’uko ejo kuwa kane tariki 15 Gicurasi umukarani w’ikigo gitwara abagenzi ‘Excel express’ yigabije imodoka ya mucyeba ‘Ugusenga express’ ayihonda amabuye, akuramo abagenzi. Abaturage bakunda gukoresha iyi gare baganiriye n’Umunyamakuru wacu, bavuga ko akavuyo gasanzwe muri iyi gare ya Nyamata, bikanatuma […]Irambuye
Kuri uyu wa 16 Gicurasi i Geneve mu Busuwisi ku kicaro cya ITU niho Perezida Kagame yakiriye igihembo ashimirwa guhindura ubuzima bw’abanyarwanda biciye mu guteza imbere ikoranabuhanga mu Rwanda. Perezida w’u Rwanda Paul Kagame, umuherwe uzwi ku isi Carlos Slim Heru na Madame Park Geun-hye Perezida wa Koreya y’Epfo nibo byemejwe na ITU ko bakwiye […]Irambuye