Bugesera: hari abagikoresha amazi ya Nyabarongo
Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera Rwagaju Louis yemeza ko koko mu karere ayoboye hari ikibazo cy’amazi, abaturage baganiriye n’umunyamakuru w’Umuseke bo bavuga ko bakoresha amazi y’umugezi wa Nyabarongo mu mirimo yabo kubera kubura amazi meza.
Cyane cyane mu murenge wa Ntarama, abaturage baho baganiriye n’Umuseke bavuga ko barimo n’abakora urugendo rwa 5km baje kuvoma uyu mugezi ngo bajye gukoresha ayo mazi mu ngo. Ingaruka zo gukoresha aya mazi mabi bavuga ko bazibona ariko nta kundi guhitamo bafite.
Ntabana Oswald avuga ko yageze mu Bugesera mu mwaka wa 1995 kuva yahagera ngo ntabwo yigeze abona amazi meza ahagije kugeza ubu. Kuva icyo gihe inshuro yakoresheje amazi ya Nyabarongo nizo nyinshi kurusha ubwo yaboonye amazi meza nk’uko abyemeza.
Ati “ Nyabarongo niyo tuvoma, niyo dukoresha. Ndetse rwose aha tuza kwibukira (kwibuka abajugunywe muri Nyabarongo muri Jenoside yakorewe Abatutsi) niho tuvomera”
Ntabana avuga ko mu gihe gishize Leta yagerageje kubagezaho amazi meza ariko aba iyanga bisubirira kuri Nyabarongo. Uyu yemeza ko hari n’abakora 7Km baje kuvoma aya mazi ya Nyabarongo.
Gakumba Faustin utuye mu kagali ka Kibungo Umurenge wa Ntarama, nawe avuga ko kuvoma umugezi wa Nyabarongo ingaruka bimaze kumugiraho ari uko we n’umuryango we bahora barwaye inzoka za amibes.
Mukeshimana Mamerita nawe wo muri ako kagali avuga ko n’ubwo hari ibikorwa byinshi by’iterambere bishimira ko byabasanze mu cyaro ariko Leta ikwiye kwihutira kubagezaho amazi meza ahagije.
Rwagaju Louis umuyobozi w’Akarere ka Bugesera yabwiye Umuseke ko iki kibazo gikomeye ariko kiri gushakirwa umuti urambye.
Yavuze ko ubu hari kubakwa uruganda rutunganya amazi ahitwa mu Karumuna hafi y’uyu mugezi w’Akagera, ku bufatanye na Ministeri y’ibikorwa remezo.
Nubwo uyu muyobozi avuga ko atatanga igihe nyacyo iki kibazo kizaba cyakemutse burundu kuko kukirangiza bisaba ubushobozi bwinshi, ariko ahumuriza abaturage ko bishoboka kuko inzego zigishinzwe zagihagurukiye.
Uru ruganda ruri kubakwa ngo rufite ubushobozi bwo guha amazi meza abaturage b’Akarere ka Bugesera barenga ibihumbi 300. Bamwe muri aba ariko mu gihe urwo ruganda rutaruzura bakaba bagikoresha amazi y’umugezi wa Nyabarongo n’Akagera.
BIRORI Eric
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
Ikibazo cy’amazi cyo ni ngora abahiziReka ni uko mutazi, bigapfira no muri tekinike y’abamwe kubashinzwe imiyoboro. Nk’ubu. agace kamwe k’umurenge wa Rukumberi mu tugari twegereye ikiyaga cya Birira ubu nta mazi akihagera hashize hafi amezi 2 mbese twibajije impamvu yabuze twarayobewe, n’ababishinzwe ntibatubwira impamvu. Twagobokwa da!
Comments are closed.