Digiqole ad

Huye: RGB ikomeje gushishikariza inzego za Leta KWIGIRA

Muri gahunda yo “Kwigira nk’intambwe y’iterambere” yatangijwe n’ikigo cy’igihugu cy’imiyoborere, RGB, iri kubera mu Ntara zose z’igihugu, kuri uyu wa 15 Gicurasi yakomereje mu Ntara y’Amajyepfo aho abayobozi b’inzego z’uturere bakangurirwa kwishakamo ibisubizo by’ibibazo bakoresheje umutungo kamere uturere tuba dufite.

Guverineri Alphonse Munyantwari na Prof Shyaka Anastase wa RGB
Guverineri Alphonse Munyantwari na Prof Shyaka Anastase wa RGB

Muri iyi nama y’iminsi ibiri yatangijwe none ihurije hamwe abayobozi b’uturere, abayobozi  bahagarariye imishinga y’imari n’ama banki ndetse n’abikorera bari kuganira n’ubuyobozi bwa RGB ndetse nabo hagati yabo  ku buryo uturere twajya twishakamo ibisubizo ku bufatanye n’abaturage bahereye kubyo bafite mu karere.

Abayobozi batandukanye bari muri iyi nama batanze ibiganiro bikubiyemo inama z’uko imitungo kamere ikwiye gukoreshwa kugirango mu guteza imbere abaturage mu turere twabo n’igihugu muri rusange.

Mu ngero zatanzwe z’imitungo kamere y’uturere ikwiye kwitabwaho ikabyara umusaruro kurushaho no nk’Ikawa y’Akarere ka Huye, urutoki rwo mu karere ka Gisagara, ubutaka butagatifu bwa Kibeho bw’Akarere ka Nyaruguru bushobora guhindurwa ahantu hakomeye h’ubukerarugendo, ahantu ndangamuco hari mu karere ka Nyanza, imyumbati yo mu karere ka Ruhango, amabuye y’agaciro ari mu karere ka Muhanga n’indi mitungo kamere ngo ikwiye gutezwa imbere by’umwihariko mu turere mu rwego rwo kwigira.

Mukubu Gerard wo mu rugaga rw’abikorera mu Rwanda, PSF, yavuze ko mu Rwanda kugeza mu 1990 hatajyaga hinjira arenga miliyari 30 z’amafaranga y’u Rwanda avuye imbere mu gihugu, ariko ubu mu 2013 ngo hinjiye asaga miliyari 665 ava mu banyagihugu, ibi ngo bigaragaza ko mu gihe bitaye ku kongera agaciro k’ibyo bakora mu turere mu kwikemurira ibibazo aya mafaranga yinjira ku gihugu yaba menshi kurushaho, aya mafaranga akabagarukira mu bikorwa remezo n’ibindi by’iterambere.

Munyantwari Alphonse, Guverineri w’intara y’Amajyepfo yavuze ko abayobozi bakwiye kwita ku mishinga batangiye ntihere hasi. Asaba aba bayobozi gushishikariza abaturage umuco wo kwizigamira no gukorana n’amabanki mu kwaka inguzanyo kugirango bakore imishinga ibateza imbere.

Prof Shyaka Anastase, Umuyobobozi w’ikigo cy’igihugu cy’imiyoborere myiza yabwiye abari muri iyi nama ko abanyarwanda ubwabo aribo bakwiye kwishakamo ibisubizo bibaganisha ku iterambere, bakita cyane ku mahirwe bafite bakayaha agaciro bayabyaza umusaruro.

Prof Shyaka yibukije abari muri iyi nama ko Akarere arirwo rwego shingiro rw’ubukungu bw’igihugu bityo kwi KWIGIRA kw’akarere biba biganisha ku kwigira kw’igihugu.

Asoza ijambo yagejeje ku bari muri iyi nama Prof Shyaka yagize ati ” Banyarwanda namwe bayobozi iterambere ryacu ntawundi rireba; riri mu biganza byacu kandi tuzarigezwaho n’ibikorwa byacu. Nimureke rero dukomere kucyo twiyemeje maze dukomeze twiyubakire urwatubyaye tureke guhanga amaso amahanga, duharanire kwigira

Photo 2participants_1
Abayobozi ku nzego zitandukanye, abikorera n’abahagarariye imishinga y’iterambere mu ntara y’Amajyepfo bari batumiwe
Photo1
Inzego zitandukanye zagiye zitanga ibiganiro bigaragaza uko inzego z’ubuyobozi zifatanyije n’abaturage hari ibikorwa byinshi bashobora kwigezaho badategereje ubuyobozi bwo hejuru
Governor
Umuyobozi w’Intara y’Amajyepfo Munyantwari Alphonse avuga ko kwigira bishoboka ku turere mu gihe ibihari byitaweho bikabyazwa umusaruro kurusha ubu
Interview
Prof Shyaka umuyobozi wa RGB yemeza ko Abaturarwanda bagomba gukomeza umuco wo kwikemurira ibibazo no kwigira badategereje ak’imuhana

Christine Ndacyayisenga
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Cyakora cyo nanjye nemera ko i Kibeho bahapfusha ubusa.
    Bahakoze neza n’umuhanda ukaba nyabagendwa bahabyaza amadevize yenda kungana n’ay’ingagi

  • Amahirwe menshi arahari mu Rwanda ndetse by’umwihariko no mu Ntara y’Amajyepfo ariko ikibazo dufite kugeza ubu ni uko aya mahirwe adasobanurwa (opportunities/ potentialities are not documented) kugira ngo izo nyandiko zibanze (proposals to turn those potentialities into actionable projects) zibe zaherwaho mu gushishikariza abikorera mu kuyabyaza umusaruro.! iki mbona cyitaweho n’abashoramari kandi bafite imitahe baboneka. 

Comments are closed.

en_USEnglish