RISD isanga Abunzi bongerewe ubushobozi bakemura ibibazo by’ubutaka
Kuri uyu wa 15 Gicurasi 2013, impuguke z’ikigo cya RISD (Rwanda Initiative for Sustainable Development) yashyize hanze ibikubiye mu bushakashatsi bari gukora ku buryo urwego rw’abunzi rwagira uruhare mu gukemura amakimbirane y’amasambu, aho basaba ko bakongererwa ubushobozi.
Ubu bushakashatsi bugamije kugaragaza uburyo inzego z’abunzi zakwifashishwa mu gukemura ibibazo by’ubutaka, kuko baba bizewe n’abaturage.
Gusa ngo usanga abunzi bataragira uruhare runini cyane mu gukemura ibibazo by’ubutaka kubera ahanini ubushobozi no kuba bakora nk’abakorerabushake (badakorera ibihembo) bituma badakora akazi neza ndetse bagaterwa n’icyizere.
Nk’uko byagarutsweho n’impuguke Sentama Ezechiel, Umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, uhagarariye ubu bushakashatsi ngo inzego z’abunzi zihawe ubushobozi zagira uruhare mu iterambere ry’igihugu.
Ubu bushakashatsi kandi bwateguwe mu rwego rwo kugaragaza uburyo imiryango itegamiye kuri Leta ndetse n’Abunzi bagira uruhare mu gukemura ibibazi bijyanye n’ubutaka.
Ubushakashatsi bwakorewe mu Turere tubiri dutandukanye mu gihugu by’umwihariko utugaragaramo umubare munini w’amakimbirane y’ubutaka, cyane cyane utwo mu Ntara y’Amajyepfo.
Muri ubu bushakashatsi habajijwe inzego zitandukanye zirimo iz’Abunzi ku nzego z’utugari n’imirenge, abayobozi mu nzego z’ibanze, inzego z’abagore n’urubyiruko.
Ikusanyamakuru, n’isesengura makuru muri ubu bushakashatsi byamaze ibyumweru umunani (8). Habajijwe abantu basaga ijana(100) ndetse n’amatsinda 18, hakaba harunviswe ibitekerezo ndetse n’ubuhamya bw’abantu batandukanye bukazasohoka mu mpera za 2014.
Ubu bushakashatsi bukaba bwarakozwe na RISD, ku bufatanye n’umuryango w’ibihugu by’Uburayi (European Union) ndetse na Leta y’u Rwanda binyuze muri Minisiteri y’Ubutabera.
Abunzi bashyizweho mu mwaka wa 2006 nk’abakoranabushake bunga imiryango mbere yo kujya mu nkiko.
BIRORI Eric
ububiko.umusekehost.com