Urubanza rw’Uwinkindi Jean rwongeye gusubikwa ibyumweru bitatu
Ku munsi wa kabiri w’iburanishwa mu mizi y’urubanza rwa Jean Uwinkindi, ashinjwamo ibyaha birimo icya Jenoside, ibyaha byibasiye inyoko muntu no kurimbura imbaga, uru rubanza rwongeye gusubikwa ubushinjacyaha butarangije gutanga ubuhamya n’ibimenyetso bishinja Uwinkindi, iburanisha rikazasubukurwa mu kwezi gutaha tariki 04 Kamena.
Nk’uko byari byatangiye ejo kuwa gatatu tariki 14 Gicurasi, ubwo uru rubanza rwatangiraga kuburanishwa mu mizi, Ubushinjacyaha bwagarutse busoza gutanga ibimenyetso bigaragaza uruhare rwa Jean Uwinkindi wahoze ari Pasitori mu itorero rya ADEPR muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ubushinjacyaha bukomeza bugaragaza ibimenyetso bigaragaza uruhare rwaUwinkindi mu cyaha cyo kurimbura imbaga n’ibyaha byibasiye inyoko muntu.
Ubushinjacyaha bugendeye ku buhamya bwatanzwe n’abatangabuhamya batandukanye ku rukiko Mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda rukorera i Arusha (TPIR) n’amakuru batanze mu bugenzacyaha bw’u Rwanda.
Ubushinjacyaha bwagaragaje ko Uwinkindi yari azi umugambi wo kwica Abatutsi muri Komine Kanzenze by’umwihariko ku rusengero rwa ADEPR rw’i Kayenzi yayoboraga, mu Kiliziya cya Ntarama n’ahandi hatandukanye.
Abatangabuhamya batandukanye babwiye ubugenzacyaha ko Uwinkindi ubwe yakiriye inama yashyizeho komite yihariye ngo yari ishinzwe umutekano, ndetse atorerwa kuyobora iyo komite afatanyije n’abitwa Muhutu, Rusatsi n’abandi. Iyi komite ikaba ari nayo yashyiragaho za bariyeri ku mihanda itandukanye.
Abatangabuhamya kandi bashinja Uwinkindi kuba ubwe yarinjiraga mu mpunzi zari zahungiye ku rusengero rwe, akijonjoreramo Abatutsi akabashyikiriza abicanyi.
Umutangabuhamya wiswe BZE kubera impamvu z’umutekano we, yabwiye ubugenzacyaha ko yiyumviye Uwinkindi abwira Abahutu bari muri izo mpunzi ngo bazahagume azabarinda ariko Abatutsi bo bazagenda, uko kugenda ngo byari ukujya kwicwa.
Muri icyo gihe kandi ngo mu rugo kwa Uwinkindi hari abagore n’abana benshi bari barahahungiye.
Umwe mu batangabuhamya wari resiponsabure (umuyobozi wa serire) yibwiriye ubugenzacyaha ko ijoro rimwe Uwinkindi yaje kumubwira ngo amuherekeze bajye kureba w’icyari Komine Kanzenze witwaga Gatanazi, akaba ngo yari agiye kumusaba ubufasha, ngo burugumesitiri yamuhaye Abajandarume, Abapolisi n’Abasilikari baje kwica abatutsi bari barahungiye iwe no ku rusengero.
Yaba uyu mutangabuhamya n’abandi batandukanye bashinja Uwinkindi kuba yari mu bagaba bakuru b’ibitero byajyaga guhiga abatutsi, uretse kuba ariwe wari uyoboye akanama kampangaga uko ibitero bikorwa.
Benshi mu batangabuhamya bavuga ko Uwinkindi nawe ubwe yajyaga mu bitero, bavuga ko yabaga ari mu bitero kenshi yitwaje, imbunda, ubundi umuhoro, inkoni, icumu, imyambi n’umuheto.
Ku itorero uw’inkindi yayoboraga kandi n’ubwo yageze aho ngo akababuza kumwita Pasitori ahubwo ngo bajye bamwita Uwinkindi gusa, niho hakorerwaga inama za buri mugoroba zo gutanga raporo y’uko biriwe bakora n’ibikorwa biteganyijwe umunsi ukurikiyeho.
Abatangabuhamya barimo n’abakoze Jenoside bashinja Uwinkindi kuba ariwe wabahaga amabwiriza y’aho bajya kwica n’aho bajya guhiga abantu dore ko ngo icyo gihe yicaga agakiza.
Uretse guhagarikira ibitero byahitanye imbaga y’abatutsi nk’ibyo ku rusengero yayoboraga no ku Kiliziya ya Ntarama, hari n’umutangabuhamya wavuze ko Uwinkindi ubwe yarashe umututsi witwaga Gashumba, ngo atanga urugero rw’uko abatutsi bagomba kwicwa.
Kuba uwinkindi yaragiye mu bitero byaba ibyishe abantu benshi cyangwa bacye, kuba ntacyo yakoze ngo akize abantu bari bagiye kwicwa, kuba yari azi umugambi wo kwica abantu yari afiteho ubutware (Moral authority) ntagire icyo akora, kuba yaragaragaye mu bitero n’ibindi bitandukanye bigaragazwa n’abatangabuhamya.
Ubushinjacyaha busanga ari ibimenyetso simusiga bigaragaza ko Uwinkindi Jean yagize uruhare mu cyaha cyo kurimbura imbaga n’ibyaha byibasiye inyoko muntu byakozwe aho yari atuye, mu mugambiwa Jenoside.
Gusa amasaha urukiko rwageneye iburanisha yongeye kurangira Ubushinjacyaha butarangije kugaragaza ibyo abatangabuhamya bavuze bifatwa nk’ibimenyetso byo gushinja Uwinkindi ko yakoze ibyaha byibasiye inyoko muntu no kurimbura imbaga nk’uko biteganywa n’ingingo y’120, agace ka kabiri mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda.
Urukiko rufata umwanzuro ko iburanisha rizasubukurwa tariki 04 Kanama 2014, ubushinjacyaha bukomeza gutanga ibimenyetso.
Kuko wari umwanya w’Ubushinjacya, Jean Uwinkindi n’abamwunganira ntabwo bigeze baterana amagambo n’ubushinjacyaha cyane.
Uretse aho Me Gatera Gashabana umwunganira yanze ibintu bimwe na bimwe byaba bito cyangwa binini Ubushinjacyaha bugenda buvugira mu rukiko nyamara bitari mu idosiye.
Urukiko rwahise rwihanangiriza Ubushinjacyaha, ndetse runibutsa impande zombie ko uzongera kuzana ibintu bishya mu rukiko nta gaciro bizahabwa.
Uwinkindi wari utuje cyane, yavuze mu rukiko yinubira gusa inyandiko nshya Ubushinjacyaha bwari bumaze kumuha ziri mu rurimi rw’icyongereza kandi ngo atacyumva, gusa ntibyabujije urubanza gukomeza.
Vénuste Kamanzi
ububiko.umusekehost.com