"Umutungo uba uwawe iyo ufite ibyangombwa byawo" – Munyangaju
Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa gatatu tariki 9 Nyakanga 2014, Munyangaju Damascene umubitsi w’impapuro mpamo z’ubutaka muri Komisiyo y’ubutaka yatangaje ko abaturage bagomba gutanga amakuru ku bijyanye n’ubutaka bafite, kuko bishoboka ko amakuru yatanzwe mbere mu kwandikisha ubutaka yahindutse.
Munyangaju Damascene yavuze ko bishoboka ko nyuma yo guhabwa ibyangombwa ushobora kuba waragurishije ubwo butaka, bityo nyiri kugura ubwo butaka akaba agomba gutunga ibyangombwa bishya byabwo.
Izi ngendo Komisiyo y’ubutaka ikora hirya no hino mu gihugu ngo zigamije gukangurira abaturage kumenya uburyo bagomba kubigenza mu guhererekanya umutungo uva kuri umwe ujya ku wundi, ibyo bikaba bifasha abaturage ndetse bikanafasha leta, kuko ariyo icunga iyo mitungo.
Yagize ati “Ni igihombo aho usanga amakuru ducunga ashaje, aho usanga abatunze ubutaka atari ba bandi bari mu mashini (Banditswe), icyo gihe bisaba leta kongera kujya gushakisha amakuru ikibanza ku kindi, amafaranga agendera muri icyo gikorwa aba ari menshi cyane.”
Munyangaju yakomeje avuga iyo hahindutse amakuru ku yari asanzwe, ngo umuturage akwiye kwihutira kubimenyesha.
Komisiyo y’ubutaka ngo igiye kongerera abanoteri n’abakozi bashitswe ibyo kwandika ubutaka mu mirenge kugira ngo byorohere abaturage, bakazaba babegereye mu rwego rwo kwegereza abaturage sirivisi zitandukanye z’ubutaka.
Ubutaka bumaze kubarurwa ni 100%, ariko mu gupima ubutaka mu gihugu hose ku bantu gera kuri miliyoni 10,3 hapimwe ubutaka bugera kuri miliyoni 8 kuko aribwo bwari bwujuje amakuru ku buryo ibyangombwa byabwo byashoboraga guhabwa banyirabyo.
Ibyangombwa miliyoni 6,1 birengaho gato banyirabyo bamaze kubitwara, iki gikorwa ngo kikaba cyarateye intambwe ishimishije kuko mbere abari bafite ibyangombwa ku bijyanye n’ubutaka bari munsi ya 1% mu Rwanda, mu myaka ya 2008 – 2009.
Ako kazi kakozwe rero ngo ni keza ku rwego rw’isi kandi kakozwe n’abaturage basanzwe, kuko abakoraga inyigo bo bavugaga ko bitashoboka gupima ubutaka mu gihe kiri munsi y’imyaka 12 cyangwa 20.
Ariko ubuyobozi muri komisiyo y’ubutaka bihaye imyaka itatu kandi ngo bafatanye n’abaturage babigezo. U Rwanda ubu ruri ku mwanya wa munani ku isi, ndetse rukaba ku mwanya wa mbere muri Afurika.
Abaturage basigaye batarabona ibyangombwa by’ubutaka ngo ntabwo baramenya amahirwe ari mu kubigira kuko bibahesha umutekano usesuye kuri bwa butaka. Kugira ibyangombwa byabwobikaba bivuze ko ubutaka ari ubwe kandi bikaba byatuma abona inguzanyo muri Banki.
Komosiyo y’ubutaka ngo iri gukora ibishoboka ngo ihure n’Ikigo RDB cy’Iterambere, ibigo by’imari n’abanyiri ubutaka kugira ngo bagirane icyizere cyo gukorana.
Daddy SADIKI RUBANGURA
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
Mwaramutse?Ndibwira ko ibi uyu muyobozi yavuze ahari bitareba abashinzwe ubutaka mu Karere ka Muhanga!Kuko biramutse bibareba kaba ari agahomamunwa. Batanga service mbi cyane mu buryo bukurikira: Ntibaboneka mu biro, iyo uhabasanze ngo baba bafite izindi gahunda ntacyo muvugana kandi aribo bakubwiye kuzagaruka kuri uwo munsi, gusiragiza ababagana, kubwira nabi ababagana, gutanga RDV ntibazubahirize, n’ibindi biduca intege. ndashima abo mu mirenge ariko ikipe yo ku Karere nidahabwa remarques, abafite imitungo itimukanwa muri Muhanga tuzakomeza kuganya. Niba uyu muyobozi asoma izi comments, wenda nzabona feedback. aho gusiragizwa amezi arenga atatu nahitamo kubireka, hato ntazagwa mu guserera n’abayobozi cg muri ruswa.
Mwaramutse! ibyangombwa by’ubutaka kubibona ni ikibazo kuko kuva iyandikwa ry’ubutaka ryatangira ,gahunda yo kubitanga binyuze ku rwego rw’akagali nayo ikaba ariko kugeza ubu hakaba hari abantu batigeze babona ibyangombwa byabo wabaza kubuyobozi bubishinzwe bakakubwira ko birihafi gukemuka umwaka ukaba ugiye gushira .Icyifuzo : niba bishoboka hongere hakorwe campagne babimanure mu kagali byose kd nabafite dossiers zihutishwe hanyuma ikibazo gikemuke .plz abayobozi bige gusubiza ababagana ibihwanye nibyo bababaza.
Comments are closed.