Ngoma: Abatuye mu Mujyi barembejwe n'abajura bamena amazu
Mu mujyi wa Kibungo mu karere ka Ngoma haravugwa ikibazo cy’ubujura bwo gutobora amazu, aho abaturage basaba inzego zibishinzwe kugira icyo zikora kuko ngo batanga amafaranga y’umutekano ariko abajura bakanga bakabajujubya kugeza ubwo babasanga mu mazu yabo nijoro.
Ubuyobozi bwo buvuga ko hariho irondo ryishyurwa ariko bakanasaba abaturage kugira uruhare mu kwirindira umutekano wabo bamenya uwaje mu mudugudu wabo atahasanzwe n’ikimugenza.
Abaturage bo mu mujyi wa Ngoma baganiriye n’umunyamakuru w’Umuseke bavuga ko bimaze kuba henshi muri iyi minsi aho abajura bagiye baza bakamena amazu bakiba ibikoresho bitandukanye mu ngo z’abantu.
Umwe muri aba baturage utuye mu kagali ka Cyasemakamba mu murenge wa Kibungo utifuje ko twandika amazina ye ati “Abajura baraturembeje, ejo bundi barahe bamena inzu y’umuturanyi bamutwaza za lecteur (CD/DVD), decodeur, televiziyo, telephone n’ibindi bashoboye byose, ibi kandi siwe wenyine baherutse kubikora.”
Undi nawe utuye mu kagali ka Karenge ati “ baherutse kunyiba ibishyimbo mu nzu, nari ngiye kugura akantu mumugi abana nabo bari mu baturanyi sinzi uko bakinguye inzu bariba naraje nsanga inzu irampamagara.”
Icyo aba baturage kimwe n’abandi batandukanye bahuriraho ni uko ikibababaza ari uko batanga amafaranga y’umutekano ariko bagakomeza kwibwa.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akagari ka Karenge Karasira Emile avuga ko iki kibazo kizwi ngo kandi ko bakajije ingamba.
Yagize ati” iki kibazo turakizi twanashyizeho amarondo duhemba kugirango bakore akazi bakitayeho ntako tutagira natwe ntitwicaye ubusa”.
Karasira kandi akomeza asaba abaturage batuye muri aka kagali kugira uruhare mukwirindira umutekano wabo batanga amakuru kandi bamenya umuntu wese mushya waraye mukagali.
Akagari ka karenge gaherereye mu mujyi wa Kibungo, ni Akagali kazamo abantu batandukanye kuko ari mu mujyi, bivugwako ari nabo baba biba abaturage batuye muri aka kagali.
Elia BYUK– USENGE
ububiko.umusekehost.com