Huye: Bishe umusore bamujugunya mu wundi murenge
Amakuru UM– USEKE ukesha umwe mu batuye Akagali ka Kaburemera ,Umudugudu wa Nyabubare aravuga ko kuri uyu wa gatanu tariki 11 Nyakanga ahagana mu masaha ya sa kumi n’imwe z’igitondo, abaturage bo mu Mudugudu wa Nyabubare, Akagari ka Kaburemera mu Murenge wa Ngoma ho mu Karere ka Huye ubwo babyukaga basanze umurambo w’umusore urambitse hagati mu muhanda mu Gasantere ko muri uwo mudugudu wa Nyabubare.
Ababonye uyu murambo bihutiye kubimenyesha inzego zishinzwe umutekano zasuzumwe zigasanga uyu murambo ari uw’umusore witwa Kamana Francois wari uzwi ku izina rya Maso wari utuye mu Murenge wa Tumba, Akagari ka Mpare uyu ukaba ari umudugudu uhana imbibi n’uyu wa Nyabubare kuko bitandukanwa n’umuhanda gusa.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Tumba, Pascal Sahundwa yabwiye UM– USEKE ati: “ Nibyo koko mu gitondo cyo kuwa kane tariki ya 11, mu Murenge wa Ngoma hagaragaye umurambo wa Kamana Francois w’imyaka 33 wabaga mu Murenge wa Tumba mu Kagali ka Mpare wabanaga na murumuna we mu nzu ari babiri gusa.”
Yakomeje avuga ko umurambo w’uyu musore witabye Imana bawusanze uri mu nzitiramibu ndetse no hafi ye hagaragaye ishuka isa naho yari ayiyoroshe bigaragaraza ko yaba yiciwe mu nzu nyuma bagashaka kujugunya hanze ngo hatazagira ukeka ko yiciwe muri kariya Kagari.
Yongeyeho bigaragara ko umurambo utigeze ukururwa hasi ahubwo baba baramwiciye mu nzu bagashaka kumuhungisha bukabacyeraho cgangwa bakikanga abashinzwe umutekano.
Uyu muyobozi yavuze ko hari abasore babiri bafungiye kuri Polisi bakekwaho uruhare muri uru rupfu, umwe akaba ari murumuna wa Nyakwigendera. Uwa kabiri ni umusore bari bararanye mu nzu mw’ijoro Kamana yiciwemo.
Umuhuzabikorwa w’Umurenge wa Ngoma Arsène Kabarisa nawe yemeje ko koko uyu murambo wabonetse ariko ko Polisi igikora iperereza ku bakoze iki cyaha n’icyabibateye.
Yagize ati “Nibyo koko ahagana mu ma Saa kumi nimwe za mugitondo nibwo icyo kibazo cya garagaye kikaba gikomeje gukorerwa iperereza n’inzego zo police ariko bikaba bigaragara ko iki kibazo cyabereye mu Murenge wa Tumba.”
Uyu muyobozi yatangarije nta byinshi yatangaza kuri iyi nkuru kuko iperereza rigikomeje.
Twagerageje kuvugana na Polisi ariko biranga kuko telephone itigeze yitabwa ngo baduhe amakuru kuri iyi nkuru.
Joselyne UWASE
ububiko.umusekehost.com