Digiqole ad

Bugesera: Bafatanywe Amstel Bock za magendu bapakiuye imodoka

Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu, Polisi yafatiye abagabo babiri bafite amakaziye arindwi arimo amacupa 12 y’inzoga ya Amstel  Bock nini n’andi 2 arimo izi nzoga ntoya. Ni mu Karere ka Bugesera, Umurenge wa Nyamata.

Uyu ni umwe mu bafatanywe ibi binyobwa yacuruzaga mu buryo bwa Magendu
Uyu ni umwe mu bafatanywe ibi binyobwa yacuruzaga mu buryo bwa Magendu

Aba bagabo kandi  bafatanywe andi makaziye arindwi arimo Amstel Beer nini 12, amakaziye abiri arimo Amstel bock ntoya zirimo amacupa 24 imwe imwe.

Bafatanywe kandi andi makaziye icumi ya Amstel beer nini, buri imwe irimo amacupa 12. Izi nzoga zose zifite agaciro k’amafaranga 245,000y’u Rwanda.

Aba bagabo harimo uwitwa Karambizi Vincent ufite imyaka 36 ari nawe wari umushoferi  ari kumwe na Niyonzima Ephrem ufite imyaka 4 barekezaga mu Mujyi wa Kigali baturutse ku Ruhuha bari mu modoka yo mu bwoko bya RAVA 4.

Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Bugesera, SP Victor Vandama yasabye abantu baturiye umupaka kujya batangira amakuru ku gihe kugira ngo abanyereza imisoro na mahoro bya Leta batabye muri yombi.

Yibukije abaturage ko gucuruza magendu bidindiza iterambere kandi ko abantu bakwiye gukora umurimo w’ubucuruzi mu buryo bwemewe n’a mategeko.

Ibyafashwe byashyikirijwe Rwanda Revenue Authority ishami rya Bugesera.

 ububiko.umusekehost.com

en_USEnglish