Huye: Umukobwa yishe Nyina amukubise umuhini
Mu Karere ka Huye, Umurenge wa Tumba, Akagari ka Mpare, Umudugudu wa Kagarama, umukobwa witwa Kampundu Jacqueline w’imyaka 36 arakekwaho kwica Nyina witwaga Mukamuyango Odette w’imyaka 60 amukubise umuhini mu mutwe.
Umuhuzabikorwa w’Umurenge wa Tumba, Sahundwa Pascal yatangarije UM– USEKE ko uyu mukobwa yari asanzwe afitanye amakimbirane na Nyina.
Yagize ati: “Uyu mukobwa akimara kwica nyina twagerageje gushakisha icyo yaba yamujijije. Abaturanyi babo badutangarije ko bari basanzwe bafitanye amakimbirane kuko bahoraga barwana bakabakiza, usibye ko noneho yahise akoresha umuhini akawumukubita mu mutwe.’’
Sahundwa yadutangarije kandi ko uyu mugore nta mugabo yari afite ahubwo yabanaga na Nyina. Yongeyeho ko Se w’uyu mukobwa yari afite abagore benshi.
Ati: “ Uyu mukobwa na Nyina babanaga ari babiri kuko kandi Se w’uyu mukobwa yari afite abagore benshi.”
Uyu muyobozi avuga ko uyu ari umwe mu miryango yahungutse ivuye muri Congo kandi ko ubu bushyamirane buganisha ku rupfu buterwa n’imitungo abantu bahungutse bapfa n’abo basanze.
Sahundwa yagize ati: “ Ikigaragara nuko hari amakimbirane mu miryango aho usanga bapfa amasambu adafashije, amafaranga n’ibindi bidafite agaciro. Aha mbona ko ahanini biterwa n’ingaruka za Jenoside n’intambara kuko umuntu atakigira ubwoba bwo kwica mugenzi we.”
Uyu muyobozi asanga abaturage bagomba kwigishwa uburyo bwo kubana neza no gukemura ibibazo bisunze amategeko aho kwicana.
Uru rupfu rw’uyu mukecuru ruje nyuma y’uko kuwa Gatanu, mu Karere ka Huye mu Murenge wa Tumba, Akagari ka Kaburema mu Mudugudu wa Kabubare hatoraguwe umurambo w’uwitwa Kamana Francois wiciwe mu Kagali ka Mpare akajugunywa muri Kabubare.
UM– USEKE wahamagaye ukuriye Polisi mu mirenge ya Tumba, Ngoma, n’iyindi ntiyabasha kwitaba telefone.
Amakuru twahawe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Tumba, Sahundwa avuga ko ubu hari guterana inama y’umutekano irimo abayobozi ba Polisi n’ubuyobozi bw’Akarere ka Huye.
Joselyne UWASE
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
Ariko ko ubwicanyi hagati yabavandimwe bukabije abize sociologie mwatubwiye impamvu
Comments are closed.