Huye: Ibigo byigisha imyuga bifite intego yo kugabanya ubushomeri
Abayobozi b’ibigo by’amashuri byigisha imyuga n’ubumenyingiro mu ntara y’Amajyepfo, batangaza ko bafite mu igenamigambi ryabo kugabanya ubushomeri mu rubyiruko kubera ko ubumenyi bahabwa bubigisha kwihangira imirimo nk’uko babigarutseho mu imurikabikorwa rimaze iminsi ribera i Huye.
Muri iri murika bikorwa, amashuri yigisha imyuga n’ubumenyingiro ashyira ahagaragara ibikorwa amaze kugeraho kuva yatangira.
Mu kiganiro bamwe mu bayobozi b’amwe mu ayo mashuri ari mu imurikabikorwa bagiranye n’Umuseke, bavuze ko usibye kuba leta ikangurira urubyiruko kwiga imyuga, nabo basuzumye bagasanga abanyeshuri barangiza mu y’andi mashami, batabona imirimo mu buryo bwihuse, ari nayo mpamvu basabye minisiteri y’Uburezi ko batangiza amashuri y’imyuga kugira ngo bafashe urubyiruko kubona akazi.
Dushimimana Emmanuel, ahagarariye ishuri ryigisha imyuga (Muhanga Technical Center), yavuze ko mu mashami y’iri shuri ariyo ubukanishi (mecanique), ubwubatsi, iby’amahoteli, ndetse no gutunganya imisatsi, umubare w’abanyeshuri bayigamo ugenda wiyongera bitewe no kubona abayarangizamo, babona imirimo vuba kandi no kuyigamo bikaba bidafata igihe kinini cyane.
Yagize ati ʺ99% by’abanyeshuri barangiza muri aya mashuri bamaze kubona akazi, mu gihe usanga hari abarangiza mu y’andi mashami bamara igihe bashakisha imirimo ndetse bamwe ntibiborohere kubana akazi.”
Ishimwe Laurienne w’imyaka 17 y’amavuko, yavuze ko yarangije mu ishami ry’ubwubatsi ahita abona akazi, gusa ngo guhitamo iri shami byabanje kumubera imbogamizi, kubera ko bagenzi be bamucaga intege, bamubwira ngo atoranye mu y’andi mashami aho kujya mu bwubatsi.
Ibi ngo babiheraga ku myumvire y’uko umwuga wo kubaka ari uw’abahungu nk’uko akomeza abivuga ngo amafaranga abona ku kwezi akesha uyu mwuga ni yo afashamo abavandimwe be mu kubarihirira minerivali.
Manirarora Léonard, Umuyobozi wa Nyanza Technical School (ETO Gitarama) na we witabiriye iri murika, yavuze ko mu mashami abiri iri shuri rifite, bongeyeho n’irindi rijyanye n’isuku n’isukura (Green School Program) kugira ngo abanyeshuri bazajye babungabunga ibidukikije by’aho bakorera kuko umubare w’abize aya masomo ari muto cyane.
Muhanga Technical Shool rihereye mu karere ka Muhanga, abanyeshuri baryigamo barenga 400, naho ishuri Nyanza Technical School riherereye mu karere ka Nyanza abanyeshuri baryigamo barenga 600.
Iri murikabikorwa rizasozwa tariki ya 29 Kanama 2014.
MUHIZI ELISEE
UM– USEKE.RW/Huye.
0 Comment
burya ahri ubushake byose birashoboka turashyigikiwe kandi dufite ubuyobozi budukunda , igihe cyose tuzabwereka ko dushaka gukora tutikoresheje ubuyobozi burahari kubwacu nngo budufashe
Comments are closed.