Huye- EDPRS II izaha abarenga ibihumbi bibiri akazi- Mayor Kayiranga
Mu muhango wo gutangiza ku mugaragaro imurikagurisha ryateguwe n’Ikigo kigisha imyuga n’ubumenyingiro mu Ntara y’Amajyepfo (I P R C) wabaye ejo, Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Kayiranga Muzuka Eugène yavuze ko muri gahunda y’ igihugu y’imbaturabukungu ya kabiri (I D P R S) bateganya guha urubyiruko rugera ku bihumbi bibiri akazi rwo mu Karere ayoboye.
Muri iri murikagurisha ryabereye mu karere ka Huye, kuri uyu wa gatandatu taliki ya 23/Kanama/2014, ibigo bifite mu nshingano zabyo kwigisha imyuga n’ubumenyingiro mu ntara y’Amajyepfo byamuritse ibikoresho byifashisha kugira ngo abanyeshuri basobanukirwe n’amasomo yabo.
Mayor Kayiranga wari umushitsi mukuru muri uyu muhango yavuze ko mu nkingi enye zigize EDPRS II harimo no gushakira urubyiruko rurangiza amashuri y’imyuga imirimo mu rwego rwo kugira ngo umubare w’abadafite akazi ugende ugabanuka.
Yagize ati: ʺ Twifuza ko urubyiruko rwitabira kwiga amashuri y’imyuga kubera ko iyo rurangije rubona akazi mu buryo bwihuse’’
Dr Twabagira Barnabé Umuyobozi wa IPRC mu ntara y’Amajyepfo yavuze ko iri murikagurisha ngarukamwaka rigamije kwerekana aho amashuri yigisha imyuga ageze atanga imirimo ku bantu benshi cyane cyane ku rubyiruko by’umwihariko n’abandi bantu muri rusange bize ibijyanye n’imyuga, akavuga ko abarangiza muri aya mashuri badategereza igihe kinini bashaka akazi.
Mu nkingi enye za EDPRS II igenderaho harimo ubukungu bushingiye ku guteza imbere umurimo, iterambere ry’icyaro, Imiyoborere myiza, guteza imbere urubyiruko no guhanga imirimo,.
Ni ku nshuro ya kabiri iri murikagurisha mu bigo byigisha imyuga n’ubumenyingiro mu ntara y’amajyepfo ribaye. Mu cyumweru kirenga rizamara rikaba rizatwara miliyoni 30 zirenga z’amafaranga y’u Rwanda.
Amashuri 87 niyo yigisha imyuga n’ubumenyingiro muri iyi ntara. Buri mwaka abarangiza muri aya mnashuri barenga ibihumbi bine.
MUHIZI ELISEE
UM– USEKE.RW/Huye.
0 Comment
ugusahaka niko gushobora , twenkabaturage dufatanyije n’ ubuyobozi bwacu bwiza ibi byose ntakabuza rwose tuzabigeraho, ubuyobozi bwacu butwereka ko ikiburaje ishinge ari uko abatuarge babwo aribo twe batera imbere buri wese akihaza , natwe icyo twagakoze ni ugshyiramo mubikorwa ibyo dusabwa, EDPRSII ifite imishinga myishi kandi myiza cyane , tuyitezeho byinshi