Digiqole ad

Emma Claudine ababajwe n’IBIHUHA ko yatwitse umukozi wo mu rugo

Ibisa n’itangazamakuru mu Rwanda ndetse n’imikoreshereze ya WhatsApp muri iki gihe bikomeje guteza ibibazo bya hato na hato mu muryango nyarwanda. Ibiriho ubu ni ubutumwa buri gukwirakwira kuri za WhatsApp z’abantu ko Emma Claudine, umunyamakuru wamenyekanye cyane kuri Radio Salus yatwitse umukozi we wo mu rugo, nyamara ni ibihuha ariko bifite inkomoko ku kitwa ko gikora itangazamakuru.

Emma Claudine uzwi kandi nka Mama Djamila
Emma Claudine uzwi kandi nka Mama Djamila wagizweho ingaruka n’ibyanditswe bishyira abantu mu rujijo/photo Faustin Nkurunziza

Rwandapaparazzi.net yanditse ikimeze nk’inkuru kirimo amafoto ateye igishyika kivuga ko umugore witwa Maman Jamila yatwitse umukozi we wo mu rugo ngo amufashe asambana n’umugabo we.

Muri ibi byanditswe kuwa 25 Kanama, uwabyanditse ntavuga aho byabereye, ntavuga igihe byabereye, ntavuga niba ari mu Rwanda cyangwa mu mahanga, ntavuga amazina y’uwabikoze usibye Maman Jamila, inkuru ngo bayikesha abaturanyi ba Maman Jamila, ntibavuga aho atuye. Nta kigaragaza ukuri mubyo bavuga.

Iki kitwa ko ari ikinyamakuru kimwe n’ibindi bikunze kwandika ibindi nk’ibi biriho amafoto yo mu bihugu bindi byo muri Africa bikandika ko ibyo bibaye ibunaka mu Rwanda, abantu bamwe na bamwe bakabisangira kuri za WhasApp na Facebook kuko biba birimo amafoto ateye igishyika akenshi yo mu bindi bihugu bya Africa cyangwa se yanafashwe kera.

Ingaruka z’ibi ni uguca igikuba mu muryango nayrwanda, gusebya abantu bamwe na bamwe, gutesha umwanya abantu bahugira ku byacitse bitari ukuri n’ibindi…

 

Ingaruka z’ibihuha n’urujijo kuri kuri Emma Claudine

Umubare munini w’abanyarwanda bigaragara ko wemera ibivuzwe byose n’ikiyita cyose ko ari igitangazamakuru, abanyarwanda batari bacye kandi bamaze kujya bihutira gusangira amakuru ayo ariyo yose cyane cyane ateye igishyika batabanje kumenya neza ukuri kwayo, bakayasangira ku buryo bworoshye kuri za WhatsApp kuri telephone zabo na Facebook.

Kuva mu ijoro ryo kuri uyu wa 26 Kanama ubutumwa buvuga ko Emma Claudine, wamenyekanye kuri Radio Salus, akaba azwi no ku izina rya Maman Djamila, yatwitse umukozi we wo mu rugo bwatangiye kugera kuri bamwe. Ariko witegereje usanga ubu butumwa bwarahereye kuri kiriya gisa n’inkuru cya Rwandapaparazzi ya Maman Jamila twavuze ruguru, utaravuzwe ngo ni uwa he, mu kihe gihugu, ryari cyangwa hehe.

Ubu butumwa bwo kuri WhatsApp bwakwiriye henshi muri iki gitondo bugera no kuri nyiri ubwite Emma Claudine wabwiye Umuseke ko ababajwe cyane n’ibi biri kumuvugwaho kandi atari ukuri.

Emma Claudine avuga ko atajya na rimwe anatongana n’umukozi we, usibye no kumutwikwa biri kuvugwa kuri WhatsApp. Kandi ibyo byose bivugwa nta byabaye ku muryango we.

Ingaruka z’inyandiko nk’izo ku muryango nyarwanda ni uguca igikuba no gusebya bamwe na bamwe bishingiye ku byitwa amakuru atari yo atangazwa n’ibyo bamwe bashobora gufata nk’ibinyamakuru.

 

Inzego z’abanyamakuru zibibona zite?

Fred Muvunyi Umuyobozi w’Urwego Rwigenzura rw’Itangazamakuru (RMC) yabwiye Umuseke ko iki kibazo gihari kandi baticaye ubusa bari kugikoraho.

Avuga ko kugeza ubu hari ibyo bari gukora ngo ibibazo nk’ibi bikemuke. Ati “Ntabwo wakosora umuntu kabiri gatatu ari aho ngaho akomeza. Hari icyo turi kubikoraho tutarashaka kugira public (gutangaza) ariko kirahari muzakibona.”

Muvunyi avuga ko hari n’ubwo abanyarwanda bashobora kwibwira ko bimwe mu byiyita ko ari ibinyamakuru nk’ibi byaba bikorera mu Rwanda kandi atari ho bikorera.

UM– USEKE.RW

7 Comments

  • hahaha ubwo muratangiye. dukunda rwandapaparazzi kabisa kandi amafoto itanga ni ayukuri. mwiyikoma rero

  • sha nibabamagane abo banyabinyoma!!bareke kutwangiriza umuryango nyarwanda bawusebya!!Claudine courage !Uwiteka agukomeze!!

  • Byanditse ko byabereye Tanzanie et non chez Claudine au Rwanda!!!! Musome neza!!!

  • mujye mubanza gusoma mbere yuko muvuga kuko rwnda paparazzi ibyo yanditse yabikuye tanzania kandi birasobanutse ntabwo yavuze uwomugore womurwanda rwanda paparazzi turayikunda

  • Nawe n’umuntu ashobora kurakara akaba yamutwika, ni bashishoze ni affaire ya police

  • hahhh oya ahuwo abantu tujye dusoma neza wana uziko CLAUDINE yasebye wana.

  • Yatwikaga Uwiki C Uvuze Ko Nyirurugo Yapfuye Siwe Aba Amwishe.

Comments are closed.

en_USEnglish