Gicumbi: Abahinga Kawa barataka umusaruro muke, bakanarangurirwa kuri make
Abahinzi bo mu Karere ka Gicumbi, mu Murenge wa Giti kuri uyu wa gatanu tariki 22 Kanama 2014 basuwe n’inzego z’ubuyobozi n’iz’ubuhinzi zibashishikariza kunoza imikorere. Abahinzi nabo babwiye izi nzego ko zashaka uburyo igiciro barangurirwaho cyakwiyongera kuko bahendwa kandi n’umusaruro warabye muke kubera izuba ryinshi ryamaze igihe kirekire.
Nk’uko abahinzi bo mu Murenge wa Giti babitangaje, ngo uyu mwaka nta musaruro uhagije babonye bityo ubu nta bushobozi bwo kuhira Kawa bafite ko ubu bakoresha amabase (basin) mu gihe buhira bikabatwara imbaraga cyangwa amafaranga menshi.
Abahinzi kandi babwiye abayobozi ko amafaranga babaranguriraho ari make ugereranyije n’imbaraga bashyira mu guhinga ndetse n’uko umusaruro wagenze muri iki gihe, bagasaba inzego zibishinzwe kureba uko iki giciro cyakongerwa.
Ikiro cya Kawa y’ibitumbwe bakibagurira amafaranga 220 kikajyanwa gutunganywa mu ruganda bita I.N.A.S narwo ruherereye mu murenge wa Giti .
Ku rundi ruhande ariko abaturage bashima ko batabura duke basagura ariko biba imbogamizi cyane mu gihe cy’izuba kubera ibikoresho bike kandi bitagezweho.
Muzehe Dismas umuhinzi wa Kawa wahembewe ko yahize abandi mu kuyitera, kuyisasira, kuyishakira umuti ndetse no kuyikurikirana kugeza asaruye. Avuga ko nubwo yabigezeho ariko yahavanye imvune kuko yakoreshaga ipompo imaze gusaza, ikaba ubu itagikora neza.
Gusura aba bahinzi ni igikorwa ngarukamwaka gitegurwa na NAEB, ikigo gishinzwe guteza imbere ibikomoka ku bihingwa, aho uyu mwaka basuye Akarere ka Gicumbi, mu Murenge wa Giti mu Kagari ka Gatobotobo.
Habiyambere Maurice waje ahagarariye NAEB akaba yari n’umushyitsi mukuru ndetse akaba n’umukuru w’umushinga PRICE wita cyane ku iterambere ry’igihingwa cya Kawa yasezeranyije abahinzi ubufatanye mu gukemura ibibazo bagaragaje.
Ku bijyanye n’ibiciro yagize ati: “Gusa ikibazo cy’igiciro cyiri hasi twe siko tubibona kuko hakurikizwa uburyohe Kawa ifite, naho icyo kuhira Kawa kiracyagoranye gusa mwihangane mukomeze muyisasire neza kuko Kawa isasiwe ibasha kubika amazi byibura igihe gito.”
Evence Ngirabatware
UM– USEKE.RW
0 Comment
Umurenge wa giti komeza imihigo witeza imbere muhinga kawa neza, ibazanire amafaranga mubashe kwiteza mbere mutanga ubwisungane mu buvuzi mukomeze mube mu bambere uko byahoze. imihigo irakomeje.
ndatekereza ko buri kuba igiciro cyamanuka haba ari ikibazo kibayeho ari abaturage bagakwiye kudacika intege, kuko ikawa nicyo gihingwa ubundi rwose kiryoshye guhinga muri iyi minsi ibiciro biraza kuzamuka, dukomeze twese imihigo
Comments are closed.