Huye: Abagore b'abacuruzi bafite imbogamizi yo kudahuza imbaraga
Mu mahugurwa y’iminsi ibiri yahuje abagore bakora umwuga w’ubucuruzi buciriritse, n’urugaga rw’abikorera mu rwego rw’igihugu, Umuyobozi ushinzwe iterambere ry’abagore muri uru rugaga, Tasire Grâce yatangaje ko kudahuza imbaraga ari yo mbogamizi ya mbere ituma abagore bashaka kugira ubucuruzi umwuga bahura nayo, ari nayo mpamvu ituma badatera imbere.
Muri aya mahugurwa yabereye mu karere ka Huye taliki ya 26 Kanama 2014, abagore bakora ubucuruzi buciriritse bo mu turere twa Gisagara, Huye, Nyamagabe na Nyaruguru bavuze ko bajya bakora ubucuruzi mu buryo bw’akajagari umuntu ku giti cye bakumva ko gukorera hamwe ari byo bibabangamiye, ariko ko basobanukiwe ko guhuza ingufu ari byo bishobora gutuma bunguka kurushaho kuko inyungu babona bazisangira ndetse bagasaranganya n’igihombo ku buryo bungana.
Mukamana Merda acururiza mu isoko rya Huye, yavuze ko yafataga bagenzi be basangiye uyu murimo nk’abakeba, akumva ko baje kumuvangira hakiyongeraho n’ubujiji bavuga ko badashobora kwimenyekanisha mu kigo cy’igihugu gishinzwe iterambere (RDB) ngo biyandikishe batinya ko Ikigo cy’igihugu gishinzwe imisoro (RRA) kizabasoresha, ariko kuva bahawe ubumenyi bwo gukorera hamwe bagiye guhuza izi mbaraga zari zitatanye kugira ngo bave mu rwego ruciriritse babe ba rwiyemezamirimo kimwe na basaza babo bakora uyu murimo w’ubucuruzi.
Tesire Grâce Ushinzwe abagore mu rugaga rw’abikorera (PSF), avuga ko bateguye aya mahugurwa nyuma yo kubona ko hari bamwe muri aba bagore batangiye gucika intege kandi bafite igishoro gifatika, bakabona ko biterwa n’ubumentyi buke bujyanye n’ubucuruzi, ariko bagomba kubafasha babereka akamaro ko guhuza imbaraga kugira ngo barusheho guteza ubucuruzi imbere, ndetse n’imiryango yabo ihazamukire by’umwihariko n’igihugu gitere imbere muri rusange.
Mutwarasibo Cyprien, Umuyobozi wungirije mu karere ka Huye, ushinzwe imari, ubukungu n’iterambere, yavuze ko ubushake igihugu gifite bwo kuzamura abagore ariyo mahirwe ya mbere abagore bagombye gushingiraho babyaza umusaruro umwuga bakora kubera ko ubuyobozi bubashyigikiye, ariko akavuga ko abakora aka kazi bo mu rwego rwo hasi batari babasha gutandukanya amafaranga y’inyungu babona n’ayo bakoresha mu rugo umunsi ku munsi, akavuga ko guhugura ari uguhozaho ko buhoro buhoro bazagenda basobanukirwa aho abandi bagore bageze biyubaka muri uyu mwuga.
Aba bagore babwiwe ko gutanga serivisi nziza kandi inoze ari byo bikurura abakiliya aho kugira ishyari ry’abagenzi babo bakora ubucurizi, uhagarariye urugaga rw’abikorera yavuze ko 80% by’abagore ari bo bakora umwuga w’ubucuruzi.
MUHIZI ELISEE
UM– USEKE.RW/Huye