Hagiye gutangira ikiganiro cya TV gifasha abatishoboye
Ikigo “Uwo Ndiwe ltd” cyatangaje ko kigiye gutangiza ikiganiro kizajya gica kuri za Radiyo na Televiziyo zitandukanye, kikazibanda cyane ku nzozi z’abanyarwanda, ibyo bifuza gukora n’intego zabo mu buzima by’umwihariko abagore n’abakobwa bo mu cyaro kandi buri kwezi bakazajya batera inkunga umushinga uciriritse.
Geraldine Uwingabire uzajya akiyobora yavuze ko iki kiganiro kizitwa “Uwo Ndiwe show” kizatambuka kuri za televiziyo zitandukanye na Radiyo zizemera ko bakora, ndetse ngo ibiganiro bigeze kuri n’ibigo bimwe na bimwe bifite ibyo bitangazamakuru nka Tele10 n’ibindi.
Mu mikorere y’iki kiganiro abagitegura ngo bazajya bamanuka mu bice bitandukanye by’igihugu baganire n’abaturage bumve inzozi n’intego bafite mu buzima, bagaragaze imibereho yabo ariko ku mpera z’ukwezi batoranye umushinga umwe uciriritse mu baturage baganiriye bawutere inkunga.
Uwingabire yagize ati “Hari umuturage uvuga ati uwampa nk’ibihumbi 20, 100 se cyangwa 200 nakora umushinga uyu n’uyu kandi ukumva afite ubushake bwo gukora, bene abo tuzabashyigikira kandi tunabakurikirane turebe niba barabishyize mu bikorwa.”
Tariki 15 Nzeli nibwo iki kiganiro kizamurikwa ku mugaragaro, abazagitegura bavuga ko bafite ubushobozi n’inarararibonye byo kugitegura bakizera ko kizagera ku ntego zacyo.
Iki kiganiro ariko ngo kizajya kinareba ku mpano z’abantu zitandukanye, ndetse banazishyigikire. Ndetse kikazagaragaramo imyidagaduro no kwigisha abantu ijambo ry’Imana.
UM– USEKE.RW
0 Comment
Congratulations mama linda turagushyigikiye
Comments are closed.