Digiqole ad

Abamugariye ku rugamba barasaba ko ibyo bahabwa ku kwezi byongerwa

Itegeko nº 02/2007 of 20/1/2007 rirengera abamugariye ku rugamba rigategeka ko hari ibyo bagenerwa bitewe n’ibyiciro bashyizwemo. Aba bahoze ari abasirikare bamwe muri bo babwiye Umuseke ko ibyo bagenerwa ari bike ugereranyije n’ubuzima bw’iki gihe.

Abamugariye ku rugamba bashyizwe mu byiciro kubera ubumuga bafite kugirango bahabwe ubufasha bwo kubaho buri kwezi/Photo PPU
Abamugariye ku rugamba bashyizwe mu byiciro kubera ubumuga bafite kugirango bahabwe ubufasha bwo kubaho buri kwezi/Photo PPU

Bashimira cyane Leta y’u Rwanda kubitaho, kububakira no kubafasha gutangira imishinga ibyara inyungu. Ariko bakaba ibyo bagenerwa bitabasha gutuma bakomeza kubaho mu buzima buboroheye nk’abantu bamugaye.

Imibare itangwa n’Urwego rushinzwe gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ku rugerero ruvuga ko abamugariye ku rugamba bahoze ari abasirikare bose hamwe bagera ku 2940.

Aba bamugaye kugirango bahabwe ibyo bemererwa n’ibwirizwa rya Perezida wa Republika  nº 41/01 of 06/11/2007, bashyirwa mu byiciro bine; Abamugaye bikomeye nko gutakaza amaboko cyangwa amaguru, ubuhumyi. Ikiciro cya kabiri ni icy’abamugaye bidakomeye cyane ugereranyije n’ab’icya mbere. Ibi byiciro byombi ababirimo ni abagendera mu magare y’abamugaye.

Aba bagenerwa 50 000Rwf (imisoro itarimo) nk’abafasha kubaho buri kwezi, abo mu byiciro bibiri bindi biri munsi y’ibya mbere bahabwa arengaho kimwe cya kabiri cy’aya.

Ibi babigenerwa kuva mu 2007 aho bavuga ko nyuma y’imyaka umunani ubu ibiciro byahindutse cyane ku masoko bityo ibi bagenerwaga bikaba byarabaye bicye.

Mu murenge wa Nyarugunga mu karere ka Kicukiro ahari imidugudu itatu ituyemo imiryango 58 y’aba bamugariye ku Rugamba, bamwe mu bahatuye babwiye Umuseke ko ubu bitakiboroheye kubona ibyangombwa by’ubuzima no gutunga imiryango yabo.

Umwe wo mu kiciro cya mbere cy’abamugaye ati “ Ariya mafaranga ubu yabaye macye, biratugoye ubu gutunga imiryango yacu, kubasha kwishyura pourcentage  kwa muganda badusaba abacu barwaye kuko hari n’abacu tubana hano batari mu bwisungane bwacu kandi tugomba kuvuza no kwitaho.”

Jean Sayinzoga umuyobozi w’urwego rw’igihugu rushinzwe gusubiza mu buzima busanzwe abahoze mu ngabo yatangaje ko iki kibazo bakizi kandi bakigejeje muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu ibagenga.

Sayinzoga avuga ko koko byumvikana ko kuva mu 2007 ibiciro hose byahindutse. Avuga ariko ko nubwo aba bamugariye ku rugamba ngo bagomba kwitabwaho, ariko hari n’ibindi byiciro by’abanyarwanda bitagomba kurenzwa ingohe.

Ati “Minisiteri ifite byinshi byo gukora. Hari gahunda zo gufasha abantu bamugaye muri rusange, abageze mu zabukuru n’abandi…Aba bahoze ari abasirikare bamugariye ku rugamba  nabo bari muri iyo gahunda ya Minisiteri.”

Miliyoni 73 z’amanyarwanda ava ku ngengo y’imari ya Leta niyo zikoreshwa buri kwezi mu guha aba bamugariye ku rugamba ikibatunga.

Sayinzoga avuga ko aba bamugariye ku rugamba bakwiye kwihangana kuko ikibazo cyabo kiri kwigirwa hamwe n’ibindi bias nacyo kugirango gikemurwe.

Alain Joseph MBARUSHIMANA
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • bamugariye kuruhe rugamba?congo?Ryabega?Matimba?Nyakayaga?Mutara?

    • Rwara, ubwose washakaga kubaza iki ubaza aho bamugariye? Rwanda, ufite abantu bateye ukwabo pe

    • Rwara urantangaje pe njye nababonye ku munsi wo kwibohoza agahinda karanyica amarira mbura aho nyakwiza, kandi njye ubwo mfite umuvandimwe waguye ku rugamba kandi nkongeraho ko ndi uwacitse kw’icumu utarabona abe ngo abashyingure?, Urumva uko kudukina ku mubyimba kwawe ntawabyemera kandi ujye wirinda gukomeretsa abandi bene ako kageni

  • Aho ushaka kumva abe ariho wishyiramo ko bahamurariye

  • Bakwiye kubongerera byo aya ni make cyane kd akazi bakoze karakomeye cyane.

  • ni ukureba ko koko niba ari bike , hakareba icyakorwa, mwaritanze niyo mpamvu haba hagomba kugira igikorwa mu kubashimira bibanyuze

  • ntekereza ko izi ntwari zacu ntacyo leta yashobora itaza zikorera buri leta irabyumvise kandi izakore igishoboka cyose 

Comments are closed.

en_USEnglish