Abana barashishikarizwa kugira umuco wo kuzigama
Mu nama yahuje ihuriro ry’ibigo by’imari ,AMIR , n’abafatanyabikorwa baryo mu mushinga wo gukangurira abana kugira umuco wo kwizigama, abari muri iri huriro berekanye aho uyu mushinga ugeze ndetse n’icyo uzamarira abana bakiri mu mashuri abanza n’ayisumbuye.
Mu kiganiro n’abanyamakuru Gatera Augustin wari uhagarariye Rwanda Education Board ( REB) yatangarije abanyamakuru ko iyo bavuga ireme ry’uburezi baba bashaka kurema umunyarwanda w’ejo hazaza, ufite ubumenyi, agaciro bizatuma igihugu gitera imbere.
Yagize ati: Ntabwo ari ukuvuga ko guha umuntu amafaranga byatuma ata inshingano ze zo kwiga uko bisanzwe kuko ibi bidashobora kubuza abana kwiga kuko bikorwa muburyo bucunzwe neza.”
Yongeyeho ko abakuru b’amashuri bagomba kugira uruhare mu gutuma abana batava mu ishuri kandi bakagira ubumenyi bwo gukoresha amafaranga neza”.
Uwizeye Jean Pierre, umukozi ushinzwe kwigisha abantu kwizigama no gukorana n’ibigo by’imari nawe ashimangira ko icyo bakora ari ugushishikariza abanyeshuri bari mu ishuri bagomba guteganyiriza ejo habo hazaza.
Yagize ati: “ Ntabwo nemeranya n’umuntu uvuga ko iyi gahunda ishobora kubuza umwana kwiga , umuntu utegura ejo heza haba harimo no guteganyiriza amashuri ye no kumva agaciro ko kwiga , kandi umuntu nk’uyu ntashobora kureka kwiga”.
Iyamuremye Jeremie umwe mu babyeyi bari bitabiriye iyi nama nawe yavuze ko kuvuga ko abana bashobora kurangara bakarangazwa n’amafaranga bishoboka , ngo kuko iby’imari bitakwangiza ubwonko bw’umwana.
Mugurwanyana Zawadi umwe mu banyeshuri bari bitabiriye iyi nama yavuze ko ibintu byo kubitsa amafaranga babona ko nta kibazo biteye kuko babyize, kandi bakaba bazi akamaro bibafitiye kandi bizabafasha mu gutegura ejo habo hazaza heza.
Yagize ati “Aho kuyabika muri Dortoire (aho abanyeshuri baryama)akaba yakwibwa ahubwo nayajyana muri Banki. Ku ishuri ryacu twakoze Club yo kuzigama ku buryo uko tungana tugira gahunda yo kuzigama kandi abarimu bacu barabidushishikariza kandi natwe twaragiye turabishishikariza aba byeyi bacu barabyumva.”
Aba bana bavuga bifitiye ama konti yabo.
Mu gusohoza Rita Ngarambe, Umunyamabanga Nshingwa bikorwa muri AMIR yavuze ko barimo gukorera mu mashuri 100 ahuje amashuri abanza n’ayisumbuye , bagakorera no mu mashuri ategura abarimu ya TTC(Teacher training centers)
Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW
4 Comments
umuco wo kwizigamira ni mwiza kukon ugoboka nyirawo mu bihe bikomeye, abana nibabitozwe hakiri kare maze umuco wo gusesagura ubavemo
Abana ni barerwa neza, ababyeyi babo bakabereka ingero nziza zo kudasesagura, ikizababuza kuziga ni ikihe? Nanjye ntabwo nemeranya nibatangiye iyo gahunda. Ni byabindi bya bahunga inshingano zabo ndetse harimo n’abatuyobora cyangwa banga kubwira uwo bireba amakosa akora bagashaka inzira ziciye hirya birengagije ingaruka zabyo!
Bazajya bazigama amafaranga bakura he ? Ni gute umwana w’umunyeshuri abona amafaranga yo kubitsa ? Ahubwo iyaba mwakanguriraga ababyeyi kumenya kuzigamira abana babo , naho , guha umwana uburenganzra bwo gufungura compte kandi muzi ko umurimo we ari ukwiga , njye ndunva ahubwo ari ugukangurira abana kwiga ingeso mbi, no kugwa mu bishuko kugira ngo babone ayo mafaranga yo kubitsa .
Wowe ubwawe ukwiye kwigishwa kuko nturamenya aho amajyambere ageze please uzaze kuri Amir tukwigishe nkabandi
Comments are closed.