Hashize igihe kigera ku umwaka mu mujyi wa Muhanga no mu nkengero zawo umuriro w’amashanyarazi uburira amasaha amwe na mwe cyane nimugoroba, abaturage bakibaza impamvu ikigo gishinzwe ingufu kidahinduranya aya masaha ahubwo bigaharirwa gusa aka karere. Ubusanzwe ikibazo cy’ibura ry’umuriro gikunze kuvugwa mu duce dutandukanye tw’igihugu, ariko abaturage ba Muhanga bavuga ko ibura ry’umuriro mu […]Irambuye
Mu imurikagurisha ry’Intara y’Iburasirazuba ryaberaga mu karere ka Rwamagana, ryasojwe kuri uyu wa mbere tariki 29 Nzeri 2014, Minisitiri François Kanimba w’Ubucuruzi n’Inganda akaba yahembye ibigo birimo Ishuri Rikuru ryigisha imyuga n’ubumenyingiro mu ntara y’Iburasirazuba (IPRC East) na BRD kuba byaritwaye neza mu imurikagurisha. Iri murikagurisha ryatangiye tariki 18 Nzeri 2014, ryitabiriwe n’abamurikabikorwa 145 harimo […]Irambuye
Bamwe mu bahanzi bakomeye mu Rwanda barimo King James, Riderman na Urban Boys, bagiye kwifashishwa mu bitaramo byo kuzenguruka Intara z’igihugu bashishikariza abanyarwanda gukunda igihingwa cy’ibishyimbo cy’ibishyimbo bikungahaye ku butare. Umushinga utegamiye kuri Leta wa Harvest Plus ufatanyije n’ikigo k’igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi “RAB”, wateguye ibitaramo bitanu bizabera mu turere twa Nyagatare, Nyanza, […]Irambuye
Mu muhango wo gusengera abashumba 12 b’itorero ry’ivugabutumwa ry’Inshuti mu Rwanda (Eglise Evangelique des Amis au Rwanda) wabereye mu karere ka Kicukiro mu Murenge wa Kagarama, Umuyobozi mukuru w’iri torero mu Mujyi wa Kigali, Pasteur Bucyana Bernard yasabye abahawe inshingano nshya gushyira imbere inyungu z’abo bayobora, harimo no kubigishiga gukora no kwiteza imbere. Mu kiganiro […]Irambuye
Abanyamakuru bo mu Rwanda bavuga ko kimwe mu bibazo bikomeye bahura nabyo harimo ubushobozi, imibereho mibi, guhembwa nabi no kudahabwa uburenganzira bwabo rimwe na rimwe byabangamira gukora umwuga wabo mu bwisanzure. Kuri uyu wa mbere tariki ya 29 Nzeli 2014 mu nama yahuje Abanyamakuru RGB n’inzego zirebwa n’itangazamakuru abanyamakuru niho bagarutse kuri bimwe mu bibazo […]Irambuye
Akarere ka Gasabo kizeye ko imibereho y’abaturage izarushaho kuba myiza biturutse ku mikoranire myiza gafitanye n’abafatanyabikorwa bahakorera mu bijyanye no kuzamura ubuzima bw’abaturage. Ibi umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Louise Uwimana yabitangarije mu imurikabikorwa abafatanyabikorwa bakoze mu rwego rwo kumurikira akarere imirimo yabo, ku wa kane tariki 25 Nzeri. Yagize ati “Iyo ufashe […]Irambuye
Kuva mu myaka 13 rutangiye kwakira ibirego bitandukanye, Urikiko rw’ibihugu byibumbiye mu muryango w’Africa w’iburasirazuba rumaze kwakira imanza 151, muri izi izo mu Rwanda zikaba ari eshatu gusa. Urukiko rwa East Africa Court of Justice rwatangiye mu mwaka wa 2001 kimwe n’izindi nzego zigize umuryango w’Africa y’uburasirazuba nk’inzira imwe yo gufasha gukemura amakimbirane, gufasha ibi […]Irambuye
Mu bitaro bikuru bya Byumba, kuri uyu wa kane 24 Nzeri 2014 umubyeyi witwa Alice Kayirebwa yabyaye abana batatu bavutse neza nta kibazo bagize. Aba bana bavutse mu minsi ibiri itandukanye. Kayirebwa yiga mu mwaka wa kabiri mu ishami ry’icungamutungo mu ishuri rikuru rya IPB, yabwiye Umuseke ko uwa mbere yavutse mu ma saa mbiri […]Irambuye
Mu bakozi 36 bakorera mu ibagiro rya Misizi, riherereye mu murenge wa Shyogwe mu karere ka Muhanga, babiri muri bo baratungwa agatoki mu kugira uruhare rwo guteza amakimbirane mu bakozi bakorera muri iryo bagiro bagamije kwambura isoko rwiyemezamirimo Gatete Fidèle watsindiye isoko ryo gukoresha iryo bagiro. Bahereye ku maburuwa aba bakozi bandikiye Umuvunyi Mukuru, bagaha […]Irambuye
Bishop Innocent Nzeyimana umuyobozi w’amatorero ya gikristo mu karere ka Nyarugenge yabwiye Umuseke ko asanga abavugabutumwa, abaririmbyi baririmbira Imana n’abandi bakora umurimo w’Imana ngo baba bakwiye kwerekana hanze ko ibyo bavuga bisa n’ibyo bakora. Bishop Nzeyimana avuga ko uwigisha mu ndirimbo ziramya zigahimbaza Imana(Umuriribyi) cyangwa ubwiriza ubutumwa mu magambo gusa(Umuvugabutumwa) agomba kuba ari umukristo wuzuye. Ikindi […]Irambuye