Karongi – Minisitiri w’Ubutabera aherutse gutangaza ko abasuzugura imyanzuro y’inkiko batazongera kwihanganirwa. Mu murenge w’icyaro wa Twumba uherereye mu karere ka Karongi Iburengerazuba haravugwa umugabo Edson Mpagazehe wanze gutanga ibyo yatsindiwemo mu Rukiko mu myaka 10 ishize. Abayobozi b’Umurenge babwiye Umuseke ko iyo bagiye kurangiza urubanza abashushubikanya n’umuhoro. Mu rubanza RC0001/04/TD/IT/RC60/R10/200 rwasomwe tariki 28 Werurwe […]Irambuye
Polisi ikorera mu karere ka Nyabihu yafatanye Uwimana Jacqueline udupfunyika duto tw’urumogi 2000 tuzwi ku izina rya ‘bule’. Uyu mugore yafatiwe mu kagari ka Rega, mu murenge wa Bigogwe, ahagana saa cyenda n’igice zo ku gicamunsi cyo ku cyumweru ari mu modoka yavaga mu mujyi wa Rubavu yerekeza Kigali. Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu […]Irambuye
Impuzamiryango y’imiryango itari iya Leta mu Rwanda (CLADHO) iravuga ko u Rwanda ruri mu myanya ya mbere mu gusinya amasezerano mpuzamahanga, ariko iyo hajemo kuyashyira mu bikorwa hamamo imbogamizi y’uko abaturage batayazi nk’uko byatangajwe na Nkurunziza Alex Floris umwe mu bashinzwe igikorwa kiswe ‘My African Union Campaign Rwanda’. Iki gikorwa cy’ubukangurambaga ‘My African Union Campaign […]Irambuye
Mu mpera z’iki cyumweru nibwo komite yari ishinzwe gukora ubucukumbuzi ku ruhare rwa Radio BBC mu kubiba amacakubiri n’ingengabitekrezo ya Jenoside, nyuma y’uko hasohotse filimi yiswe “Rwanda Untold Story” yafashwe nk’ipfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yasabye ko Leta y’u Rwanda isesa amasezerano ifitanye na BBC, ikanajyana ikirego mu nkiko kandi hagakorwa igenzura ku bantu […]Irambuye
Muri Gicurasi 2013 nibwo Tharcisse Karugarama wari Minisitiri w’Ubutabera yasimbujwe Johnston Busingye. Havuzwe byinshi mu itangazamakuru ku mpamvu zo kuvanwa kuri iyi mirimo yari amazeho imyaka igera ku munani, icyo kuba atari ashyigikiye ko Perezida yongererwa mandate nicyo cyagarutsweho cyane. Mu kiganiro kuri Contact FM kuri uyu wa 27 Gashyantare 2015 yatangaje ko ibyavuzwe byari […]Irambuye
Nyuma yo gutabaza itangazamakuru bakagaragaza ikibazo cyo kudahembwa kimaze imyaka irenga ibiri, abakozi babiri bakoraga akazi k’ubuzamu mu ruganda rukora sima (Great Lakes Ciment Factory, GLC) i Musanze baratangaza ko byabaviriyemo kwirukanwa, ubuyobozi bw’uru ruganda bwo bukavuga ko bazize guta akazi. Aba bakozi bavuga ko mu gihe batari bari ku kazi babimenyesheje umuyobozi wabo nk’uko […]Irambuye
Nyuma y’imyaka 21 mu Rwanda habaye Jenoside yakorewe Abatutsi Komisiyo y’igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge yatangarije Umuseke ko hagiye gutoranywa abantu ku giti cyabo cyangwa imiryango bakoze ibikorwa by’indashyikirwa bigamije kunga Abanyarwanda, bakazagenerwa ibihembo. Dr Jean Baptiste Habyarimana, Umunyabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge yatangaje ibi ku wa gatanu tariki ya 20 Gashyantare 2015. Dr Habyarimana avuga ko […]Irambuye
Abakoze ikizamini cy’akazi k’igihe gito ko kwinjiza muri za mudasobwa amafishi y’ibyavuye mu ibarura ry’ibyiciro by’Ubudehe bavuga ko habayeho uburiganya mu gutanga aka kazi kuko ngo ntibyumvikana uburyo abantu barenga 700 bakoze ikizamini ku mashini bakosowe mu masaha atagera kuri 24, ndetse ngo abenshi mu bakoze bagahabwa zero (0) mu kizamini mu gihe bo bavuga […]Irambuye
Urwunge rw’ishuri rwa Ruragwe ruherereye mu murenge wa Rubengera abanyeshuri 39 bwa mbere ubwo bari bakoze ikizamini cya Leta gisoza amashuri y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 12, mu manota aherutse gutangazwa basanze aba bana bose baratsinze. Ni kimwe mu bigo ku rwego rwabyo bigaragaramo ireme ry’uburezi i Karongi. Abarangije muri iki kigo barimo n’abazahita bakomeza muri kaminuza, […]Irambuye
Ruhango – Kuri uyu wa 26 Gashyantare 2015, ku cyicaro cy’ishuri rikuru ry’i Gitwe ISPG hatanzwe impamyabumenyi ku banyeshuri 230 barirangijemo, umunsi wabaye uw’ibyishimo kuri Mukomeza Jean Bosco wegukanye ibihembo bibiri birimo icyo kurusha abandi biganaga mu giforomo no kuba uwa mbere mu kizamini ku rwego rw’igihugu. Abaforomo ni urwego rw’abaganga rukenerwa cyane mu bitaro […]Irambuye