Digiqole ad

Rubavu: Abarenga 700 bakoze ikizamini cy’akazi abatsinze batangazwa bukeye!!

Abakoze ikizamini cy’akazi k’igihe gito ko kwinjiza muri za mudasobwa amafishi y’ibyavuye mu ibarura ry’ibyiciro by’Ubudehe bavuga ko habayeho uburiganya mu gutanga aka kazi kuko ngo ntibyumvikana uburyo abantu barenga 700 bakoze ikizamini ku mashini bakosowe mu masaha atagera kuri 24, ndetse ngo abenshi mu bakoze bagahabwa zero (0) mu kizamini mu gihe bo bavuga ko ahubwo bari babonye bahawe ikizamini cyoroshye cyane nk’aho babakinishaga.

Ahamanitse amanota bagize, abakoze bamaze iminsi baza kureba bamwe bagatangazwa no gusanga bafite zero
Ahamanitse amanota bagize, abakoze bamaze iminsi baza kureba bamwe bagatangazwa no gusanga bafite zero

Ku biro by’Akarere ka Rubavu aba bakoze ikizamini bakisanga baratsinzwe bari benshi muri iyi minsi ishize babaza impamvu bahawe amanita mabi abandi bagahabwa zero, mu gihe ngo bakoze ikizamini cyoroshye cyane.

Ikizamini bagikoze tariki 18 Gashyantare bukeye tariki 19 Gashyantare 2015 amanota yavuye mu kizamini aratangazwa.

Banabazaga kandi niba bishoboka ko abantu barenga Magana arindwi bakosorwa mu gihe kitarenze amasaha 24 abahawe akazi bagahita batangazwa. Bakavuga ko ibi birimo uburiganya.

Aka kazi k’igihe gito ngo abagahawe bazajya babarirwa ibihumbi 15 ku munsi, ibi bikaba byarakuruye urubyiruko rwinshi rudafite akazi rwo mu turere twa Rubavu, Musanze na Nyabihu rurimo ururangije Kaminuza, kujya kugasaba.

Emmanuel Irabaruta yarangije mu ishami ry’ikoranabuhanga mu cyahoze ari KIST, yakoze iki kizamini cya ‘Data Entry’ ariko ahabwa zero (0).

Ati “Wowe urumva byumvikana? Njye nakoze ikizamini cy’ibibazo mbona ahubwo badukinishaga kuko byari byoroshye cyane. None dore hano bampaye zero kandi sinakopeye yenda ngo bambwire ko bibaye impfabusa.”

Irabaruta avuga ko ibi bituma babona ko abakoresheje ikizamini bo mu Karere baragize uburiganya, akavuga ko iki kizamini cyakabaye cyarakoreshejwe n’urwego rundi rubishinzwe.

Espoir Cyiza nawe wakoze iki kizamini nawe agahabwa zero avuga ko byamubabaje cyane kubona akora ikizamini cyoroshye agahabwa zero, byarangira bukeye bwaho bagatangaza abahawe akazi.

Benshi mu bakoze iki kizamini cy’akazi bavuga ko cyabayemo uburiganya bukomeye, haba mu gukosora ndetse no gutangaza abatsinze, bakavuga ko bakeka ko abahawe akazi bari bazwi n’abateguye ikizamini mbere.

Blaise Harerimana wari ushinzwe ibi bizamini avuga ko byatanzwe bikanakosorwa mu buryo buciye mu mucyo, avuga ko ababonye zero bishoboka ko ibizamini byabo byaba byarabuze kandi ko bahawe uburenganzira n’igihe byo kujurira bakaba banasubiramo ikizamini.

Aba babonye zero ariko bo bavuga ko ibyo uyu muyobozi avuga atari ko bimeze kuko bajuriye ariko batigeze bahabwa amahiwe yo gusubiramo.

Irabaruta wakoze ikizamini avuga ko nta mahirwe bahawe yo gusubiramo ndetse n’ubujurire batanze bwakiriwe mu buryo bwo kubikiza.

Patrick MAISHA
UM– USEKE.RW/Rubavu

8 Comments

  • Ubwo se byabatangaje ! Cyereka niba bataba mur’iki Gihugu ? Ibyo ni ibintu biriho rwose kandi hose niko hameze .

  • nonese bararega nde?bakaregera nde?
    mujye mureka kwijyira abana…
    mubure gukanura murateta ngo uburiganya,ninde se ubitayeho?
    mwikarume abasaz

  • yewe ruri hose, twaviriyemo aho abayobozi bose bagabangabana imyanya, barayikwize kugeza irangiye. i Musanze na Nyabihu hose niko byagenze, abo bayobozi b’ibisambo turabarambiwe aho kurengera abaturage n’inyungu zabo, ahubwo bararoha mu nda gusa. igihangayikishije ni uko intego igihugu gifite ya gahunda y’ubudehe itazagerwaho uko bikwiye ku mpamvu z’uko abahawe ako kazi ko gushyira amakuru mu mashini batagakwiye, batanazi n’uko batsa imachini, ubwo se niba batabizi urumva iyo ntego yazagerwaho ite?
    twisabire ko Ministeri y’ubutegetsi bw’igihugu ifatanyije na LODA bazakurikirana iki kibazo kuko giteye impungenge rwoese habayemo uburiganya bukabije

  • Muraho!

    ibyitangwa ry’akazi kubu ni ikizazo hose;Imana niyo yo gutabara abadafite ababo kandi bashoboye.

    ibyo ni ibyo mu menye; muzakurikirane nitangwa ryakazi kari muri MINAGRI;SPIU LWH-RSSP, muri iyi minsi. aha naho udafite mo mwene wanyu wumu Senior staff ntako wahabona, kuko uwo mu Senior ukuriye ako ga Component niwe akenshi utegura ikizamini akanakikosorera; ndetse ugasanga mu bagapigawe harimo n’ ABAVANDIMWE DIRECTE b’u nuwagiteguye, nugikosora.

    ubwo se murumva tuvahe , tugana hehe??? Imana ijye iduha kubasha kwakira ibyo tudashoboye guhindura.

    Murakoze

  • Yewe,ibyacu bizwi ni Imana Gusa….gutekinika.com

    Mwihanagure nyine ubwo mwakuyeho!

  • mwicecekere uwabageza mu karere ka NYANZA intara y’amajyefpo ngo murebe ibyo badukoreye, Uzi kubona umuntu yananiwe no gufungura machine yarangiza akagira 90% wowe wabikoze ukagira 40%. Ruswa ntizashira ariko twese ntawuzatura nkumusozi.

  • Ari ko jye muransetsa iyo muvuga kubijyanye n’itangwa ryakazi. Ubu akazi ni ukukishakamo, naho ibyo kujya gusaba akazi mujye mujya gukora ibizamini mumeze nkabitemberera, ariko mwamaze kubika ibiceli byanyu mwacuruje mumineke na za avoka na za m2u.

  • nanjye iki kizamini nagikozeho pe ariko ibyo nabonye ntahandi biba, byari nko kurangiza umuhango kuko kubona abantu bane bacunga abakora ikizamini 400 cg 500 byerekana ko ntacyo gukora ikizamini byari bivuze. yewe urebye na climat muri salle natashye numva namanota azavamo ntashaka kuyamenya kuko ikizamini cyoroshye kuriya rwose ntawagitsindwa.

Comments are closed.

en_USEnglish